Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abayobozi ba FIA na Formula 1
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze ku wa 13 Ukwakira 2026, byagaragaje ko iri funguro ryabaye nyuma y’igikorwa cyo kwemeza u Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa.
Ubu butumwa bugira buti: “Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa F1, Stefano Domenicali, abayobozi b’ibigo byigenga ku mugabane n’abafatanyabikorwa bo mu muryango w’abasiganwa mu modoka.”
Formula 1 African Grand Prix izaba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Shampiyona ya Formula 1, isanzwe igizwe n’amasiganwa 23 abera mu bihugu bitandukanye ku Isi. Iri rushanwa rizaba ari ryo ryonyine rya Formula 1 rizajya ribera ku mugabane wa Afurika.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo hatangajwe ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa guhera mu 2030, hanasinywa amasezerano agamije kugarura Shampiyona y’Isi ya Formula 1 ku mugabane wa Afurika, ku bufatanye na FIA.
U Rwanda rwari rumaze igihe rugaragaza ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye ku Isi mu mukino wo gusiganwa mu modoka. Hashize imyaka 33 Formula 1 idasiganirwa muri Afurika.
Mu 2024, Perezida Kagame yashimangiye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira iri rushanwa, ubwo igihugu cyakiraga Inama y’Inteko Rusange ya FIA. Icyo gihe, u Rwanda rwakoresheje uwo mwanya mu kugaragaza ubushake bwo kongera kugeza Formula 1 ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwari ruhanganye n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo na byo byagaragaje inyota yo kwakira iri rushanwa.
Mu rwego rwo gutegura iri rushanwa, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Formula 1 batangaje ko hazubakwa ikibuga kizajya cyakira isiganwa rya Formula 1 Grand Prix mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.
Kwakira iri rushanwa biteganyijwe ko bizongera kugarura Afurika ku ngengabihe ya Formula 1, binashyire u Rwanda mu bihugu bizakira imwe mu mikino ikurikirwa n’abatari bake ku Isi.

