tenge

Umunyarwenya w’umwana ukomoka muri Uganda, Saad Ssozi, uzwi cyane ku izina rya Rango Tenge Tenge, ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro bizabera i Kigali.

Uyu mwana w’imyaka 13 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, aje kwitabira iserukiramuco rya Tintin Summer Festival, rizaba ku wa 1 Kanama 2026.

Iri serukiramuco rizabera ahitwa  Sanitas giherereye i Kanombe, aho Tenge Tenge azasusurutsa abazaryitabira ari kumwe n’abahanzi n’aba-DJ barimo Young Grace, DJ Crush n’abandi batandukanye.

Uyu munyarwenya akigera mu Rwanda, yatangaje ko anejejwe cyane no kugera muri iki gihugu aherekejwe n’abo yita ababyeyi be n’abavandimwe. Ati “Ndanezerewe. Ndashimira Mama. Wakoze Mama kuba uri kumwe natwe. Turishimiye cyane cyane. Hano hari abavandimwe banjye, hari Papa, bose.” Kuri ba ‘content-creators’ yaba azi mu Rwanda, yasubije ati “Nta mu ‘Content Creator’ wo mu Rwanda ndamenya ariko vuba nzamumenya.”

Tenge Tenge yatangiye kwamamara ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2023, nyuma y’amashusho yasangizaga abakoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza imibyinire ye idasanzwe, imyitwarire isekeje ndetse n’uburyo akoresha amaso ye manini mu gususurutsa abantu.

Yarushijeho kwamamara binyuze mu mashusho yaririmbagamo amagambo agira ati “Tenge Tenge Tengerere”, yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga maze atuma yigarurira imitima y’abatari bake hirya no hino ku Isi.

 

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *