Kigali: Abasenateri bose bagiye gusura abaturage harebwa iterambere ry’ubworozi

0

 

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yatangaje ko ugiye gukora urugendo rw’iminsi icyenda mu turere twose tw’igihugu, rugamije kugenzura imigendekere n’iterambere ry’ubworozi nk’imwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu bw’abaturage.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier

Iki gikorwa giteganyijwe kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 28 Mutarama 2026, kije mu rwego rwo gusohoza inshingano za Sena zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwitaho imibereho y’abaturage.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier, yasobanuye ko uru rugendo rugamije kwegera abaturage kugira ngo hamenyekane uruhare rw’ubworozi mu guhindura imibereho yabo.

Yagize ati, “Intego yacu muri iki gikorwa, ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.”

Muri uru ruzinduko, Abasenateri bazibanda by’umwihariko ku kureba niba amatungo abona ibiryo bihagije kandi bifite intungamubiri, kuko ari ryo pfundo ryo kongera umusaruro ukomoka ku matungo n’uburyo bifasha mu kurwanya imirire mibi.

Mbere yo kwerekeza mu baturage, Abasenateri bazabanza kugirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Iki kiganiro kizibanda ku kureba igenamigambi ry’igihugu mu buhinzi n’ubworozi, ibyagezweho, imbogamizi zikirimo n’ingamba zihari zo gukemura ibibazo bikigaragara mu bworozi bw’ubu.

Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugushaka amakuru azatuma hafatwa imyanzuro ifatika mu gukomeza guteza imbere ubworozi, bufatwa nk’umuyoboro w’iterambere ry’umuturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *