Tour du Rwanda 2026: MoMo Rwanda yazanye ‘K’avance’ nk’igisubizo ku bakoresha amayira yose
Kigali, ku wa 18 Gashyantare 2026, “Mobile Money Rwanda Ltd” yongeye gushimangira ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura isiganwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda 2026, riteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe.

Iyi serivisi nshya yatangijwe ku mugaragaro ku wa 3 Ukuboza 2025. Kugira ngo umukiliya atangire kuyikoresha, asabwa kwiyandikisha akoresheje akanyenyeri *182*5*2# hanyuma agakurikiza amabwiriza asabwa.
Gukemura ibibazo by’ubushobozi bitunguranye; “K’avance” yaje ari igisubizo mu gihe amafaranga kuri konti ya “Mobile Money” yashize. Ifasha umukiliya kurangiza kwishyura ibintu cyangwa serivisi n’ubwo yaba adafite amafaranga ahagije kuri konti ye.
Urugero, niba ugiye kwishyura ikintu cy’ibihumbi 10 Frw kandi ufite ibihumbi 8 Frw gusa kuri konti, MoMo Rwanda ikwongerera ibihumbi 2 Frw biburaho binyuze muri iyi serivisi, ukishyura utazahaye.
Ibisabwa mu kwishyura iyi nguzanyo
Kugira ngo iyi serivisi yorohere buri wese, iyo wishyuye uwo mwenda mbere y’uko amasaha 24 ashira, ntayandi mafaranga y’inyungu wongeraho. Gusa, iyo urengeje ayo masaha, ushyiraho inyungu ya 0.7%. Umukiliya yemerewe kwishyura bitarenze iminsi 30, ibi bikaba bigamije gufasha abaturage kubona inguzanyo y’aka kanya kandi idasaba imvune.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money Ltd, Musugi Jean Paul
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda, Musugi Jean Paul, yagaragaje ko uyu mwaka bazanye umuvuduko mushya n’udushya twibanze ku gufasha abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bakurikira iri siganwa.
Serivisi ya ‘K’avance’ n’udushya mu isiganwa rya 2026; Musugi yavuze ko uyu mwaka, ku nshuro yabo ya gatatu bitabiriye iri siganwa, udushya twubakiye ku guha ubushobozi abakiliya binyuze muri serivisi nshya ya “K’avance”.
Yagize ati, “Tuje muri Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu dufite udushya twinshi, by’umwihariko serivisi ya ‘K’avance’. Iyi serivisi igamije gufasha abakiliya bacu kubona ubushobozi bw’amafaranga mu buryo bwihuse, bituma serivisi bifuza zitadindira nubwo baba bafite amikoro make kuri konti zabo.”
Binyuze muri ‘K’avance’, umukiliya ashobora guhabwa inguzanyo y’aka kanya igera ku “200,000 Frw” ku munsi, ikamufasha kwishyura ibintu bitandukanye cyangwa gukoresha izindi serivisi za MoMo kabone niyo yaba afite amafaranga make kuri konti ye.
Intego ni ukwagura ikoranabuhanga mu bukungu
Mobile Money Rwanda irizihiza kuba imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni 6.5, intego ikaba ari ukugira ngo “Tour du Rwanda” ibe umuyoboro wo gukomeza kwigisha abaturage gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (Cashless Economy).
Perezida wa FERWACY, Samson Ndayishimiye, yashimangiye ko ubu bufatanye ari inkingi ikomeye mu gutuma “Tour du Rwanda” ikomeza gukura no kugaragara neza ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Ubufatanye na “MoMo Rwanda” ni amahirwe akomeye. Bidufasha gutegura isiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ari nako dushyira mu maboko y’abakunzi b’amagare uburyo bwo kwishyura no kubona serivisi mu buryo bworoshye aho isiganwa rizaca hose.”

“Tour du Rwanda 2026” yitezweho gukurura imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga, aho “MoMo Rwanda” izaba ihari ngo iherekeze buri wese n’igisubizo cya ‘K’avance’ mu gihe cyose yaba ahuye n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga mu muhanda.
Intambwe ikomeye mu bukungu bw’ikoranabuhanga
“K’avance” ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Mobile Money Rwanda Ltd rwo gutanga ibisubizo by’imari bifatika kandi bijyanye n’ibyo abakiliya bakeneye buri munsi. Iyi serivisi yo kubona inguzanyo nto kandi yihuse yitezweho kugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, cyane cyane mu gukemura ibibazo by’imari bitunguranye umuntu ahura na byo ari mu rugendo.
MoMo Rwanda Ltd mu nshamake
“Mobile Money Rwanda Ltd” ni ikigo gitanga serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Kuva cyatangira gukora nk’ikigo cyikorera ukwacyo mu mwaka wa 2021, kimaze kwigarurira icyizere cy’abafatabuguzi barenga miliyoni esheshatu mu gihugu hose.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
