Kimenyi Yves yasezeye Ruhago
Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ,Kimenyi Yves yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku rugendo rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Ni itangazo yashyize ku mbuga Nkoranyambaga ze ku wa 20 Gashyantare 2026 avuga ko nubwo asezeye ku mukino yakunze akiri umwana atawugiye kure ahubwo azakomeza gutanga ubufasha mu bundi buryo.
Kimenyi yves yamenyakanye mu ikipe ya APR FC avuye mu Isonga (aho yakuriye), mu mwaka wa 2019 ajya muri Rayon sports ahakina amezi 6, nibwo yerekezaga muri Kiyovu sport.
Kimenyi yves kandi yaje gutandukana na Kiyovu yerekeza muri AS Kigali nyuma y’amezi 2 mu mwaka wa 2023 mu mukino Musanze FC yabatsinze igitegi 1-0 yagize imvune ikomeye yatumye amara igihe kinini adakina kugeza ubu.
Muri iri tangazo agira ati” ikindi cyubahiro nagize mu rugendo rwange ni ugukorera igihugu mu ikipe y’igihugu, kwambara amabara y’igihugu n’inzozi zabaye impamo kandi nzahora mpa agaciro .”
Kimenyi Yves asoza ashimira, amakipe,abatoza,abakinnyi abafana ndetse na buri umwe wamufashije mu rugendo rwe , yizeza abantu ko azakomeza gutanga ubufasha, kuyobora abato no kujya inama aho azaba akenewe.
Uyu kandi agiye gutangiza umushinga witwa ”BEYOND90” uzajya ukorerwamo ibiganiro n’ibindi bintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.
Harimo kujya inama mu bijyanye n’urugendo rw’abakinnyi bakiri mu kibuga, kumenya gukoresha amafaranga bakorera n’ibindi.
Kimenyi yves w’imyaka 34 usibye umupira w’amaguru yanamenyekanye nk’umugabo wa Miss Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019, uyu ari mu bagore bafite izina mu myidagaduro yo mu Rwanda bakaba bafitanye umwana w’umuhungu.


Raoul Nshungu – Amahoronews.com
