Abanyamakuru basabwe kubaha uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha
Abanyamakuru bakora inkuru zirebana n’ibyaha n’ubutabera basabwe kurushaho kubahiriza amahame y’umwuga, bakirinda kubogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose no kwihutira kwerekana umuntu nk’umunyacyaha mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha.
Ubu butumwa bwatangiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu ku gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha (Crime Reporting), yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd, ari kubera mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.
Ni amahugurwa yibanda ku igenzura ry’amakuru mbere yo kuyatangaza, kurinda umutekano n’uburenganzira bw’abahohotewe ndetse n’amasooko y’amakuru, kubahiriza ihame ry’uko ukekwaho icyaha afatwa nk’utari wagihamwa kugeza igihe urukiko rubimwemeje, no gukora inkuru zishyira imbere inyungu rusange.
Umunyamategeko Me Jean Paul Ibambe, yavuze ko inshingano z’umunyamakuru ari ugutanga amakuru yizewe, aho kuba umwe mu bagize uruhererekane rw’ubutabera.
Agira ati”Nubwo umuntu akekwaho cyangwa aregwa icyaha, amategeko amuha uburenganzira bw’ibanze burimo gufatwa nk’utari umunyacyaha kugeza igihe urukiko rubimuhamije, kugira umwunganizi, kuburana mu buryo buboneye no kujuririra icyemezo cy’urukiko igihe amategeko abimwemerera.”
Mu buryo bwo gutangaza inkuru zirebana n’ibyaha Ibambe agira: “Umunyamakuru ntabwo ari umugenzacyaha, si umushinjacyaha, si umucamanza. Akazi ke ni ugutanga amakuru, si ugufata imyanzuro cyangwa guca urubanza.”
Yasobanuye ko iyo umunyamakuru yihutiye gufata imyanzuro cyangwa akoresha amagambo agaragaza ko umuntu yamaze guhamwa n’icyaha, aba atesheje agaciro ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije.
Aha agira ati”Ntukwiye kuvuga ngo wa mujura, wa mwicanyi cyangwa wa wundi ufata ku ngufu ahubwo ni ukwekwaho ubujura, ukwekwaho ubwicanyi.”
Yatanze urugero rw’impanuka zo mu muhanda, agaragaza ko bidakwiye kwemeza icyateye urupfu mbere y’uko abaganga babifitiye ububasha babitangaza nyuma y’isuzuma ry’umurambo.

Me Ibambe yanibukije abanyamakuru ko iyo batangaje amakuru y’urubanza bagaragaza amazina cyangwa amafoto y’uregwa, bafite n’inshingano zo gukurikirana urwo rubanza kugeza rurangiye, bakamenyesha abaturage icyemezo cya nyuma cyarwo.
Yavuze ko kutabikora bishobora gusigira umuntu icyasha mu muryango nyamara ashobora kuzarangira agizwe umwere n’urukiko.
Na ho umufashamyumvire Jean Baptiste Micomyiza yasabye abanyamakuru kwandika inkuru zishingiye ku bimenyetso n’amakuru yagenzuwe neza, bakirinda kongeramo amarangamutima cyangwa ibitekerezo byabo bwite.
Yavuze ko umunyamakuru mwiza agomba kwitondera imiterere y’inkuru, ururimi n’amagambo akoresha kuko bigira uruhare mu buryo ubutumwa bwakirwa n’abaturage.
Yagize ati: ” Umunyamakuru agomba gukoresha amagambo yubaha ikiremwamuntu kandi akirinda imvugo isuzugura cyangwa itesha umuntu agaciro , kuko n’umunyacyaha aba ari umuntu “.
Yanabasabye kutitiranya inkuru zisanzwe n’iz’ubuvugizi, asobanura ko iyo inkuru igamije kuvuganira umuntu ku giti cye ikwiye gushyirwa mu cyiciro kibikwiriye aho kuyigaragaza nk’inkuru isanzwe.
Micomyiza yanagarutse ku kamaro ko kwemera amakosa igihe yabaye no gusaba imbabazi igihe bibaye ngombwa, avuga ko ari imwe mu ndangagaciro z’itangazamakuru ry’umwuga kandi yubaka icyizere hagati y’itangazamakuru n’abaturage.

Yashimangiye kandi ko uburenganzira n’icyubahiro by’abahohotewe, abakekwaho ibyaha ndetse n’andi masoko y’amakuru bigomba kubahirizwa, ndetse ko icyaha gikwiye kwitwa icyaha hatitawe ku mimerere cyangwa ku rwego rw’uwagikoze.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko amasomo bahawe azabafasha kunoza uburyo batangaza inkuru z’ibyaha n’iz’ubutabera, cyane cyane mu kugenzura amakuru, guha ijambo impande zose no gukurikirana imanza kugeza zifatiwe imyanzuro ya nyuma.
Bagaragaje ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora inkuru zirangwa n’ukuri, uburinganire n’ubutabogama, bityo itangazamakuru rikomeze kugira uruhare mu kubaka icyizere cy’abaturage no guteza imbere ubutabera n’imiyoborere myiza.
Mu mategeko, icyaha ni igikorwa cyangwa ukutagira icyo umuntu akora kandi itegeko ribuza cyangwa ritegeka, ku buryo ugikoze aba ashobora guhanishwa igihano giteganywa n’amategeko. Icyaha gishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa n’ikigo gifite ubuzima gatozi, bitewe n’ibiteganywa n’itegeko.
Mu mategeko y’u Rwanda ateganya ubwoko butatu bw’ibyaha brimo Ibyaha byoroheje ibi bihanishwa igihano cy’amezi 6 gusubira hasi , ibyaha bikomeye aho umuntu wabihamijwe ashobora guhabwa igihano cy’amezi 6 kugeza ku myaka 5 n’ibyaha by’ubugome ibi bihanishwa hejuru y’igifungo cy’imyaka 5
Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
