Perezida Kagame na Bill Gates baganiriye

0
HNs84H5WgAAPjEH

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yakiriye i Kigali umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, baganira ku ngingo zirimo uburyo bwo kurushaho kwihutisha ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Gates Foundation yashinze.

Nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro, Perezida Kagame na Bill Gates ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda n’ikigo ayobora, cyane cyane mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye z’ingenzi.

Mu byaganiriweho harimo guteza imbere ubuzima, ubuhinzi bugezweho, gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri AI (ubwenge buhangano), ndetse no kubaka no kunoza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifasha mu gutanga serivisi zihuse kandi zizewe.

Bill Gates yagaragaje ko yishimiye uruzinduko yagiriye mu Rwanda, avuga ko rwamuhaye amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa intambwe igihugu kimaze gutera mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwageze ku mpinduka zidasanzwe mu rwego rw’ubuzima, kurusha ibihugu byinshi byo muri Afurika. U Rwanda rugaragaza neza ibyo igihugu gishobora kugeraho iyo Leta idashora imari gusa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’ubuzima, ahubwo ikanashyira imbaraga mu kurigeza ku baturage barikeneye kurusha abandi.”

Ku ikubitiro, Bill Gates yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

Uru ruganda rwatashywe mu 2025, rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ibihumbi 600 kugeza kuri miliyoni imwe ku munsi.

Ku wa Mbere kandi Gates yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse anahura n’umwe mu bajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo gusobanukirwa imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’ibanze.

Nyuma y’aho uyu Muherwe yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali

 

Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *