Ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere Celcius 31 mu minsi isoza Nyakanga
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu minsi 11 isoza ukwezi kwa Nyakanga 2026, hirya no hino mu Rwanda hazakomeza kurangwa n’ibihe bisanzwe by’Impeshyi, aho ubushyuhe bwo ku manywa bushobora kugera kuri dogere Celcius 31.
Iteganyagihe ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Celcius 20 na 31, mu gihe ubwa nijoro buzaba buri hagati ya dogere Celcius 10 na 17.
Meteo Rwanda yavuze ko ubu bushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe igaragara muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga.
Ubushyuhe bwo hejuru kurusha ahandi, buri hagati ya dogere Celcius 28 na 31, buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana. Ubu bushyuhe kandi buzagaragara mu bice by’Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama.
Ku rundi ruhande, uduce tuzaba dukonje kurusha utundi ku manywa ni utwo mu Karere ka Nyabihu, amajyaruguru n’uburengerazuba bwa Musanze na Ngororero, igice cy’uburengerazuba bwa Burera ndetse n’uburasirazuba bwa Rubavu na Rutsiro, aho ubushyuhe bwo hejuru butazarenga hagati ya dogere Celcius 20 na 22.
Mu masaha ya nijoro, ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Celcius 10 na 12 buteganyijwe mu bice byinshi bya Nyabihu, amajyaruguru n’uburengerazuba bwa Musanze na Ngororero, amajyaruguru ya Gakenke na Rulindo, uburengerazuba bwa Gicumbi, Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no mu gice cy’amajyepfo ya Karongi no mu burasirazuba bwa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.
Mu gihe kandi Nyagatare na Gatsibo, ibice byinshi bya Kigali, Kayonza na Kirehe, amajyepfo ya Bugesera, ibice byo hagati n’amajyepfo bya Rwamagana ndetse n’Ikibaya cya Bugarama ari byo biteganyijwe kuzagira ubushyuhe bwo hejuru nijoro, buri hagati ya dogere Celcius 14 na 17.
Muri iyi minsi 11 kandi, Meteo Rwanda iteganya ko imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 0 na 20, ikaba iri munsi gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe. Hateganyijwe kandi umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshatu na 12 ku isegonda.
Abaturage basabwa gukomeza gukurikiranira hafi amakuru y’iteganyagihe atangwa na Meteo Rwanda kugira ngo bafate ingamba zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko abakora ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’abakora ingendo.
