FPR-Inkotanyi yihanganishije umuryango wa Senateri Mukabalisa Donatille witabye Imana
Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara ku wa 31 Nyakanga 2026, FPR-Inkotanyi yavuze ko yihanganishije abayoboke ba PL muri rusange, by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abo yasize.
FPR-Inkotanyi yagaragaje ko Mukabalisa Donatille azahora yibukwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, haba mu rugendo rw’iterambere ryacyo no mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.
Mu butumwa bwayo, FPR-Inkotanyi yibukije ko nyakwigendera yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mbere yo kuba Umusenateri.
FPR Inkotanyi kandi yihanganishije umuryango wa Mukabalisa, inshuti, abo bakoranye n’abanyamuryango ba PL bose, ubifuriza gukomera muri ibi bihe by’akababaro.
Ubutumwa bwasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, bukaba bwatangarijwe i Kigali ku wa 31 Nyakanga 2026.
Mukabalisa yinjiye muri politiki mu Ukwakira 2003, ubwo yatorerwaga kuba Umudepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2008. Nyuma yaho yabaye Umusenateri kuva mu 2011 kugeza mu 2013.
Mu 2013 yongeye gutorerwa kuba Umudepite, anayobora Umutwe w’Abadepite kugeza mu 2024, nyuma ntiyongera kwiyamamaza.
Usibye inshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa yari anayoboye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), umwanya yatorewe mu 2016. PL ni ishyaka ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.

Raoul Nshungu -AMAHORONEWS.COM
