Serap Güler yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler, n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uru Rwibutso, iri tsinda ryasobanuriwe amateka agaragaza ibyabaye mbere ya Jenoside, uko yakozwe n’ingaruka yasize ku gihugu, ndetse n’urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Mbere yo gusura urwibutso, ku wa 20 Ukwakira 2026, Serap Güler yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage.
Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu impande zombi. Nta makuru arambuye yatangajwe ku masezerano mashya yaba yarumvikanyweho muri iyo nama.
Uruzinduko rwa Güler mu Rwanda ni igice cy’urugendo rw’akazi arimo mu karere k’Ibiyaga Bigari, rukomereza mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mbere yo kurutangiza, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yatangaje ko uru ruzinduko rugamije kuganira n’ubuyobozi bw’ibihugu byo muri aka karere ku mahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gushaka uko ubufatanye mu bukungu n’ishoramari bwakwagurwa.
U Budage kandi bwagaragaje ko bushishikajwe no guteza imbere ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu karere, ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ishoramari mu nzego zirimo ubuhinzi, ingufu zirambye, inganda n’ikoranabuhanga.



