Mu mpera ya 2025 abarenga ibihumbi 400 basanzwemo Malariya
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu mezi 3 ya nyuma ya 2025 abantu barenga ibihumbi 442.678 mu Rwanda basanzwemo Malariya.
Ni imibare bivugwa ko yagiye yiyongera ukwezi ku kundi bitewe ahanini ko muri icyo gihe haguye imvura bituma imibu itera iyi ndwara yororoka mu buryo bworoshye.
Umuyobozi Mukuru w’Agashami gashinzwe kurwanya malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi aganira na The new times.
Agira ati “Guhera muri Nzeri kugeza muri Mutarama, ubwandu bwa Malaria buba buri ku rwego rwo hejuru kubera imvura.”
Iyi mibare igaragaza ko abantu 114.804 basanzwemo iyi ndwara muri Nzeri 2025, mu Ukwakira baba 165.854 mu gihe mu Ugushyingo bari 162.020.
Yavuze ko bitabiriye ibikorwa byo gutera umuti wica imibu mu ngo hagati ya Ukwakira na Ukuboza 2025 mu mirenge 28 ikunze kuzahazwa cyane, mu turere twa Gisagara, Nyanza, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Nyagatare hafashwa abaturage 1.031.676 mu kurwanya malaria.
Dr Mbituyumuremyi yavuze ko gahunda izakomeza no muri uyu mwaka, anongeraho ko gutera imiti ihashya imibu mu nzu biteganyijwe hagati ya Gashyantare na Werurwe mu mirenge igeramiwe cyane yo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Rulindo, Nyamasheke, Karongi na Rusizi.
Ibyo bizanajyana no gutanga inzitiramibu, bizakorwa hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2025 mu mirenge itageramiwe cyane n’iyi ndwara.
Guhera mu 2025 mu bigo nderabuzima byo mu Rwanda hatangijwe indi miti mishya izwi nka ‘Dihydroartemisinin-Piperaquine (DHAP) na Artesunate-Pyronaridine (ASPY) yunganira iya Coartem mu guhangana n’iyi ndwara.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ igaragaza ko abana 572 bishwe na Malaria mu myaka itanu ishize.
Usibye Gahunda yo gutera imiti mu mazu,gutanga Inzitiramibu hari no kuganirwa n’abafatanyabikorwa uko hashyirwaho urukingo rw’iyi ndwara gusa umwanzuro nturafatwa ngo hemezwe ubwoko bw’urugomba gukoreshwa.
Kuva mu 2019 abana bari munsi y’imyaka itanu bishwe na Malaria bari 35, mu 2020 bari 40, mu 2021 bari 15 mu 2022 bari 20 mu 2023 bari 9 n’aho mu 2024 bari 16.
Raoul Nshungu – Amahoronews.com
