Perezida w’u Burundi yashyizeho Ba Minisitiri bashya

0
806x378-burundis-president-sacks-infrastructure-minister-amid-fuel-supply-disruptions-1777433348548

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashyize mu myanya Abaminisitiri batatu muri Guverinoma y’iki Gihugu, barimo Ambasaderi Evelyne Butoyi wagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru.

Ni impinduka zatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tairki 28 Mata 2026, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, GATONI Rosine Guilene kuri Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB).

Uretse Ambasaderi Evelyne Butoyi wagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, abandi Baminisitiri bashyizweho na Perezida Ndayishimiye, barimo Eng. Égide Nijimbere wagizwe Minisitri w’Ibikorwa Remezo, Imiturire n’Ubwikorezi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye kandi, yanashyizeho Minisitiri w’Ubuzima, ari we Dr Fidèle Nkezabahizi.

Izi mpinduka za bamwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi, zikozwe na Perezida Ndayishimiye nyuma y’iminsi micye anakoze izindi mu buyobozi bw’Igisirikare cy’iki Gihugu, aho mu cyumweru gishize yagize Colonel Thierry Kabura Umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya Gisirikare, asimbura Col Ernest Musaba.

Ambasaderi Evelyne Butoyi wasimbuye Bugaga Gabby uherutse kwitaba Imana
Eng. Égide Nijimbere wagizwe Minisitri w’Ibikorwa Remezo, Imiturire n’Ubwikorezi.
Uwagizwe Minisitiri w’Ubuzima,Dr Fidèle Nkezabahizi.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *