Croix-Rouge y’u Rwanda mu rugamba rwo kugoboka abatishoboye
Tariki ya 8 Gicurasi buri mwaka ku isi yose hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouqe na Croissant Rouge, Tariki ya 8/5/1828 nibwo Umusuwisi Henry Dunant wazanye igitekerezo cyo gushinga Umuryango wa Croix-Rouge/Croissant Rouge yavutse.

Croix Rouge Croissant Rouge yizihiza uvu munsi mu rwego rwo guha iryubahiro uwawushinze, Henry Dunant wari Umucuruzi yatangije Umuryango utabara imbabare mu w’1859 (hashize imyaka 167) ubwo yageraga mu Butaiiyani (Solferino i yasanze Ingabo z’Ubufaransa zirwana niz’igihugu rya Autriche,
Kubera intambara Henry Dunant yabonye hari abantu bari mu kaga (inkomere z’intambara, abashonji, abanyagirwa …) aho niho havuye igitekerezo cyo gushinga Umuryango utabara imbalrare hagamijwe kugira ngo abantu barangwa n’ubugwaneza n’ubumuntu bazajye batabara abantu bari mu kaga, ibyo bigakorwa bahereye ku bababaye kurusha abandi,
Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare, uzwi nka Croix Rouge y’u Rwanda watangaje ishingwa ryawo tariki ya, 1/7/1962. Uyu muryango waje kwemerwa imbere y’amategeko tariki ya 29 / 12 / 1964 ubwo Perezida wa Repubulika yasinyaga iteka riwemeza.
Muri uyu mwaka wa 2025-2A26, Croix Rouge y’u Rwanda binyuze mu mbaraga z’abakorerabushake, Komite zatowe mu nzego zose, abakozi, n’abafatanyabikorwa bayo yakoze ibikorwa byinshi mu rwego rwo kugoboka abaturage bababaye cyane kurusha abandi, bari mu kaga.
Bimwe mu bikorwa byaranze uyu mwaka:
Gufasha abaturage kugira imibereho myiza binyuze mu dusozi ndatwa (Kwizigama, kugira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, kugira amacumbi, ubwiherero …) Gukoresha imbangukiragutabara abarwayi bakagezwa ku bitaro
Guhugura iby’iciro bitandukanye by’abantu ku giti ryabo, inganda, ibigo …mu butabazi bw’ibanze, Gufasha impunzi mu nkambi zitandukanye zihabwa ibikoresho by’ibanze byo mu ngo, Guhuriza hamwe impunzi n’abaturage batuye hafi y’inkambi, kubatera inkunga ba kibumbira mu rnakoperative y’ubuhinzi, ubworozi n’indi myuga iciriritse, Guhuza ababuranye n’ababo, Gufasha abatishoboye bagahabwa amafaranga yo gukora imishinga iciriritse bigatuma bivana mu bukene, Hirya no hino mu gihugu hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye hagamijwe gufasha abababaye kurusha abandi.
Muri ibyo twavuga:
Mu Turere twa Kamonyi, Gicumbi na Rulindo hatanzwe amatungo magufi ku miryango 300, Mu karere ka Nyamasheke na Rusizi hatewe ibiti 101,000
Kuwa 06 / 04 / 2026 mu karere ka Rwamagana ku miryango 100 hatanzwe amabati n’ibikoresho byo mu rugo.
Mu Karere ka Kayonza imiryango 150 yahawe ibikoresho bv’ibanze bvo mu ruqo, amabati 500….
Mu Karere ka Gisagara n’aka Nyaruguru hatanzwe amabati n’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo ku miryango 119. Hanatanzwe kandi amabati 550 ku rniryango yahuye n’ibiza yari iyakeneye, Mu Turere twa Ngororero na Nyabihu hatanzwe ibikoresho by’ibanze byo mu ngo ku ngo 200, Muri rusange amabati yose yatanzwe muri uyu mwaka ni 2250 akaba afite agaeiro ka 31.500.000Frw, Mu rwego rwo gufasha abagwiririwe n’ibiza hatanzwe Frw 40.000.000
Mu buryo bwa Cash muri:
Rwamagana, Gisagara, Nyabihu, irigororero, Nyaruguru na Rusizi, Mu rwego rwo gutabara kandi, imiryango 248 mu Karere ka Karongi yafashijwe gusanirwa amazu bitwara miliyoni 50.
Mu rwego rw’umushinga, umusaruro mwiza (Kungahara) hatanzwe Frw 50,000.000 kuri koperative 5 zo muri Muhanqa. Frw 56.300,000 kuri koperative 5 mu karere ka Ngororero, n’amafaranga 54.770.000 kuri koperative 5 zo mu karere ka Nyagatare. yose hamwe akaba Frw 161,070,000.
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge;
Croix Rouge y’u Rwanda yiyemeie ko muri uku ltwezi kura 5:
Hazakonrua ibikorwa byinshi cyane byo guteza imbere udusozi ndatwa, Gukora ibikonva byubutabazi bizakorwa n’abakorerabushake, abakozi n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Ingero:
Gukora imiganda yo kubaka amacumbi, ubwiherero ku batishoboye, Gukora ubukangurambaga mu kwirinda indwara zibyorezo, kurwanya imirire mibi, kurwanya Ibiza.
Amahoronews.com
