Resitora izwi nka TIC TAC yahiye
Inyubako ya Resitora izwi nka Tic Tac Foods Boutique Hotel iherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye yangiza ibikoresho byinshi.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026 yari ifite imbaraga, gusa nta muntu wahagiriye ibibazo ngo ahasige ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Uwageze kuri iyi Resitora nyuma yo kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, yavuze ko yangije ibikoresho binyuranye byayo, birimo intebe zo kwicaraho, ibikoresho by’umuziki byari birimo, ndetse n’ibindi by’inyubako.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kuzimya iyi yari yibasiye inyubako z’iyi Resitora, ariko umuriro wari wamaze gukwira mu bice byinshi kuko wari ufite imbaraga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko iyi nkongi yaturutse ku bikorwa byo gusudira byariho bikorerwa mu gice cy’akabyiniro k’iyi resitora, kuko ibishashi byatarutse bikagwa mu ntebe, bigahita bivamo iyi nkongi y’umuriro.
Yagize ati “Inkongi yafashe igice gikorerwamo ibikorwa bijyendanye n’akabyiniro. Barimo basudira ibishashi biraturika bigwa ku ntebe yari hafi aho inkongi itangira uko.”
CIP Gahonzire Wellars avuga ko ubutabazi bwakozwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ku bufatanye n’izindi nzego, bwatumye uyu muriro udakwirakwira mu bice byose by’iyi resitora.
Yavuze ko kugeza ubu “ibyangiritse ntibiraburwa” ariko ko harimo intebe, Plafond n’igisenge cy’igice cy’iyo nyubako n’ibikoresho bikoreshwa mu muziki na Sound proof.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba abantu basana cyangwa bagura inyubako, bisaba gukora ibikorwa nka biriya byo gusudira, kujya babikorana ubushishozi buhagije kugira ngo birinde impanuka nk’izi z’inkongi.
