Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyarwanda guhora bashima Inkotanyi

0
Jeannete kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora bashimira Inkotanyi zafashe iya mbere zigahagarika Jenoside mu gihe amahanga n’abandi bose baraberaga.

Ibi yabigarutseho mu Nama Nyunguranabitekerezo yahuzaga Abanyamuryango b’umuryango Unity Club Intwararumuri n’abandi bashyitsi baganiraga ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika.

Iyi nama yaberaga  mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitabiriwe n’abarenga 500 barimo abo mu nzego za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, sosiyete sivile n’abahagarariye urubyiruko.

Muri iyi nama, hateguwe ingingo zitandukanye abayobozi cyangwa abahoze ari abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu baza gutangaho ibitekerezo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora bashimira Inkotanyi zahanganye n’ibidashoboka ariko zikabitsinda.

Agira ati“Ukurikije igihe Jenoside yateguwe, ubukana n’ubugome ndengakamere yakoranywe, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye birebera, umuntu yibaza iyo Inkotanyi zidafata umwanzuro ukomeye wo kuyihagarika no kubohora Igihugu, uko byari kugenda.Ibi rero ni ibigaragaza ko n’ubu ari twebwe tugomba kwirwanirira, cyane cyane muri iyi Si ihindagurika buri munsi.”

Akomeza agira ati “Nta kindi twabona duha Inkotanyi zemeye guhangana n’ibyo byose, kandi zikabitsinda uretse guhora tuzishimira. Byasaga n’ibidashoboka mu maso ya benshi, ko u Rwanda rwongera kubaho, kubera uko rwari rwarasenyutse mu mpande zose. Mwarakoze Nkotanyi.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kuvuga ukuri kw’amateka Igihugu cyanyuzemo no kubaka urufatiro rukomeye, ruzatuma n’ibisekuru bizaza bizasanga abagituye bunze ubumwe.

Agira ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’urwiri mu murima. Iyo utaruranduranye n’imizi rurongera rukamera rugakomeza kwangiza. Ingengabitekerezo na yo ni uko.”

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe ngo bakorere Igihugu cyababyaye.

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidasigana no kuzirikana urugamba rwo kuyihagarika. Ati “Abacu twabuze n’ingabo zacu n’ingabo zitanze batuye mu mitima yacu iteka na ho abagiye bose dufitanye igihango gikomeye cyo gukomera kuri uru Rwanda batabonye.”

Abitabiriye iyi nama babanje gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Iyi ngoro yatangijwe mu 2017, ibumbatiye amateka y’ibyaranze urugamba rwagejeje ku ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse n’ubutumwa bw’uko ibyabaye bitagomba kongera kubaho ukundi.

Ishinzwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso byayo kugira ngo byigishwe abato ndetse ibitse amakuru agaruka ku ndangagaciro z’ubutwari bwaranze Ingabo za RPA, ubudasa n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ibindi.

Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ryashinzwe mu 1996 rigizwe n’Abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Rigamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Raul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *