Minisitiri Nduhungirehe n’Abanyarwanda batuye muri Isiraheli bijihije umunsi wo Kwibohora 32

0
Nduhu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Israel, Gideon Sa’ar, bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Israel, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora32.

Muri ibi birori byabaye ku wa Mbere tariki 6 Nyakanga, hagarutswe ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka n’uburyo ubufatanye bwarwo na Israel bukomeje gushinga imizi.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda baba muri Israel, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kuba intumwa nziza z’u Rwanda no gukoresha ubumenyi, ubuhanga n’udushya bafite mu gukomeza guteza imbere Igihugu.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Gideon Sa’ar yashimye ko ubucuti bwa Israel n’u Rwanda bukomeje kwaguka, ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye ukwigira, ubushake bwo gusigasira amateka y’ukuri no kwagura ubutwererane bugamije kubaka amahoro, iterambere n’ubukungu

Ibi birori byagaragaje urugendo rudasanzwe u Rwanda rwanyuzemo, harimo ubudaheranwa no kwiyubaka bundi bushya, ndetse binashimangira ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *