Abagore hafi kimwe cya kabiri ntibagishaka kongera kubyara

0
images

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bifuza kugabanya umubare w’abana babyara cyangwa gutegereza igihe kirekire mbere yo kongera kubyara ukomeje kwiyongera ndetse abagore 47% ntibagishaka kubyara .

Ni ibyagaragajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yasohotse ku wa 30 Kamena 2026.

Raporo igaragaza ko mu bagore bashyingiranywe bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, 47% batifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu, mu gihe 37% bifuza gutegereza nibura imyaka ibiri mbere yo kongera kubyara, naho 13% bifuza kubyara mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Ku ruhande rw’abagabo bashyingiranywe bafite imyaka 15–49, 43% ntibifuza kongera kugira undi mwana cyangwa barifungishije burundu, abandi 43% bifuza gutegereza imyaka ibiri cyangwa irenga mbere yo kongera kubyara, mu gihe 13% bifuza kubyara undi mwana mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uko umubare w’abana umuntu asanzwe afite wiyongera, ari na ko icyifuzo cyo kongera kubyara kigabanuka.

Mu bagore bashyingiranywe badafite abana, 91% bifuza kubyara vuba, mu gihe 1% gusa ari bo badashaka guhita babyara. Ibi bitandukanye n’abagore bafite abana batandatu cyangwa barenga, aho 2% gusa ari bo bifuza kongera kubyara mu gihe cya vuba.

No ku bagabo ni ko bimeze. Mu bashyingiranywe badafite abana, 64% bifuza kubyara vuba, ariko ku bafite abana batandatu cyangwa barenga, abifuza kongera kubyara vuba na bo ni 2% gusa.

Raporo kandi igaragaza ko mu bagabo badafite abana, 14% batifuza kongera kubyara, mu gihe iki gipimo kigera kuri 90% ku bafite abana batandatu cyangwa barenga.

Mu bagore bafite abana babiri, umubare w’abatifuza kongera kubyara wagabanutse, uva kuri 28% mu bushakashatsi bwa 2019–2020 ugera kuri 23% mu 2025.

Ku bijyanye n’umubare w’abana Abanyarwanda bifuza kugira, ubushakashatsi bugaragaza ko impuzandengo ari abana 3.2 ku mugore umwe, naho ku bagore bashyingiranywe ubu ikaba 3.3. Ku bagabo, yaba abashyingiranywe cyangwa bose hamwe, impuzandengo y’abana bifuza kugira ni 3.2.

Mu bagore badafite abana, impuzandengo y’abana bifuza kugira ni 3.2, ikava kuri 2.9 ku bafite umwana umwe ikagera kuri 3.9 ku bafite abana batandatu cyangwa barenga.

Raporo yerekana kandi ko umubare w’abana abagore bashyingiranywe bifuza kugira wakomeje kugabanuka, uva ku bana 3.7 mu 2019–2020 ugera ku 3.3 mu 2025.

Ku bijyanye n’ikorwa ry’igenamigambi ry’imiryango, ubushakashatsi bugaragaza ko 67% by’abana bavutse n’inda zatwawe mu myaka itatu yabanjirije ubushakashatsi byari byarifujwe igihe byabaga, mu gihe 24% byari byateganyijwe kuzabaho nyuma y’igihe byabereyeho, naho 9% ntibyari byifujwe na gato.

Iri janisha ry’abana n’inda byifujwe ryazamutse riva kuri 58% mu 2019–2020 rigera kuri 67% mu 2025, bikaba bigaragaza ko gahunda yo kugena umubare n’igihe cyo kubyara irushaho kumenyekana no kwitabirwa.

Nubwo bimeze bityo, raporo igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’umubare w’abana abagore bifuza kugira n’uwo barangiza babyaye. Mu Rwanda, igipimo cy’uburumbuke bw’abana bifujwe ni abana 2.8 ku mugore umwe, mu gihe igipimo nyakuri cy’uburumbuke ari abana 3.7, bivuze ko ku mpuzandengo umugore abyara abana 0.9 barenze ku mubare yifuzaga.

Icyakora, icyo cyuho cyakomeje kugabanuka mu myaka ishize, kuko cyavuye ku mwana 1.5 ku mugore umwe mu 2005, kigera ku mwana 1.1 mu 2014–2015, bikagaragaza ko Abanyarwanda barushaho kugera ku ntego zabo mu igenamigambi ry’umuryango.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *