80% by’abatabarwa n’Imbangukiragutabara baba bakoze impanuka
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange, aho umubare munini w’abahabwa ubutabazi bw’ibanze buri munsi hifashishijwe imbangukiragutabara (ambulance) uba ugizwe n’abazikomerekeyemo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabazi bw’Ibanze muri RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene, yavuze ko buri munsi imbangukiragutabara zitabara abantu bagera kuri 50, muri bo abagera kuri 40 baba bakoze impanuka zo mu muhanda, bingana na 80% by’abatabarwa bose.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Dr. Sindikubwabo yavuze ko impanuka nyinshi bakira zifitanye isano na moto.
Yagize ati: “Usanga muri izo mpanuka zo mu muhanda, moto iza ku isonga mu kuzitera. Mu bantu 50 dutwara buri munsi hifashishijwe ambulance, abagera kuri 40 baba bakoze impanuka zo mu muhanda.”

Yakomeje agaragaza ko imibare bafite yerekana ko hafi ya 98% by’impanuka zakiriwe n’imbangukiragutabara zifitanye isano na moto, ibintu agaragaza ko bikwiye gukangurira abatwara moto n’abazigenderamo kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda imyitwarire ishobora guteza impanuka.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka nyinshi zituruka ku kutubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane cyane umuvuduko ukabije ndetse no kwangiza cyangwa gukuraho ibikoresho bigabanya umuvuduko ku binyabiziga.
Yagize ati: “Hari imodoka zifite utugabanyamuvuduko ugasanga badukuyeho cyangwa baratwangije. Hari n’abatwara moto bagenda ku muvuduko ukabije. Umuvuduko ni kimwe mu biza ku isonga mu guteza impanuka. Umushoferi wese, mbere yo gukora ikosa, akwiye kubanza gutekereza ko rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe no ku bandi.”
Yongeyeho ko kubahiriza amategeko y’umuhanda, kutarenza umuvuduko wagenwe, kwirinda gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa urangaye, no kubaha ibimenyetso byo mu muhanda ari bimwe mu byafasha kugabanya impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage.

Iyi mibare ije mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abantu benshi no gusiga abandi bafite ibikomere bikomeye. Urugero ruheruka ni urwabaye ku wa 19 Nyakanga 2026, aho abantu icyenda bahasize ubuzima mu mpanuka yabereye mu Karere ka Gatsibo, nyuma y’uko imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi igonganye n’ikamyo. Iyo mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu benshi, bamwe bajyanwa kwa muganga kuvurirwa ibikomere bitandukanye.
Abashinzwe ubuzima n’umutekano wo mu muhanda bakomeje gusaba abakoresha umuhanda bose kurangwa n’ubwitonzi no kubahiriza amategeko, bagaragaza ko buri wese afite uruhare mu kugabanya impanuka no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Raoul Nshungu- AMAHORONEWS.COM
