Pariki y’Akagera yinjije arenga miliyoni $1 kuva muri Mata kugeza muri Kamena
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026 (kuva muri Mata kugeza muri Kamena), yinjije amafaranga arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, agaragaza ubwiyongere bwa 4% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.
Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Pariki yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026.
Muri ayo mezi atatu, Pariki yakiriye ba mukerarugendo 8.919, aho impuzandengo y’amafaranga buri mushyitsi yakoresheje yageze ku Madolari ya Amerika 108.
Aya mafaranga yaturutse mu bikorwa bitandukanye birimo amafaranga yo kwinjira muri Pariki, serivisi zo kuyobora ba mukerarugendo, amafaranga ava mu macumbi, ayishyurwa n’abafite uburenganzira bwo gukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Pariki, uburobyi n’izindi serivisi.
Raporo igaragaza kandi ko ubushobozi bwa Pariki bwo kwihaza mu ngengo y’imari yayo bwakomeje kwiyongera. Mu mezi atatu gusa, iki gipimo cyazamutse kiva kuri 76% muri Mata kigera kuri 104% muri Kamena 2026, bivuze ko Pariki yatangiye kwinjiza amafaranga ahagije yo kwiyubaka no gukomeza ibikorwa byayo.
Ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko iri terambere rizafasha kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage bayituriye binyuze mu mishinga itandukanye.
Inkura zakomeje kwiyongera
Muri icyo gihembwe, Pariki y’Akagera yibarutse inkura eshatu nshya zirimo imwe y’umukara n’ebyiri z’umweru.
Ubuyobozi bwa Pariki bwatangaje ko uku kuvuka kugaragaza ko izi nyamaswa zimaze kumenyera neza ubuzima bwo muri Pariki kandi ko umubare wazo ukomeje kwiyongera.
Abashinzwe gukurikirana inkura bakomeje kuzikorera igenzura rya buri munsi bifashishije amarondo akorerwa ku butaka no mu kirere, hagamijwe kumenya aho ziherereye no gukurikirana ubuzima bwazo.
Muri ayo mezi atatu, bakoze inyandiko zirenga 2.600 z’aho babonye inkura z’umweru n’izirenga 400 z’inkura z’umukara. Ibi bigaragaza ko izi nyamaswa zikomeje kugira ubuzima bwiza ndetse n’umubare wazo ugenda wiyongera.
Umutekano w’inyamaswa wakomeje gushimangirwa
Mu rwego rwo kurwanya ibikorwa byangiza inyamaswa, abarinzi ba Pariki bakoze amarondo agera kuri 1.600, bagenda intera y’ibilometero bisaga 35.000.
Raporo igaragaza ko muri icyo gihe nta nyamaswa n’imwe yishwe n’abahigi mu buryo butemewe. Icyakora, hafashwe abarobyi batanu bakoraga uburobyi bunyuranyije n’amategeko, ndetse hakurwaho imitego 12 yashoboraga kwangiza inyamaswa.
Abaturage bakomeje kungukira kuri Pariki
Ibikorwa byo kwegera abaturage byageze ku bantu barenga 31.000 muri icyo gihembwe.
Raporo igaragaza kandi ko imishinga y’ubucuruzi y’abaturage iterwa inkunga na Pariki yinjije hafi ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika, bingana na miliyoni zisaga 730 Frw.

Byongeye kandi, amakoperative akorana na Pariki mu bikorwa birimo uburobyi, ubworozi bw’inzuki, ubukerarugendo n’ubukorikori yinjije Amadolari ya Amerika 226.263, mu gihe abaturage na bo binjije andi 229.374 yaturutse ku bicuruzwa na serivisi bagurishije Pariki n’abayisura.
Hoteli nshya ya SALT of Akagera yatangiye kwakira abashyitsi
Muri Kamena 2026, sosiyete The Lux Collective yafunguye ku mugaragaro hoteli ya SALT of Akagera, yubatswe ku nkengero z’Ikiyaga cya Ihema.
Iyi hoteli ifite ibyumba 60 ni yo yahoze yitwa Akagera Game Lodge, yari isanzwe icungwa na Mantis Collection kuva mu 2017.
Ni na yo hoteli ya mbere y’uruhererekane rwa SALT Safari yafunguwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko izafasha kongera ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru muri Pariki y’Akagera.

