Ni iki Hakizimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida aregwa

0
jj-dfd09

Hakizimana Innocent wigeze gushaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2024 ariko bikaragara ko atujuje ibyasabwaga, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzecyaha rumukurikiranyweho ibyaha birimo kubuza amahwemo umwarimukazi.

Uyu Hakizimana Innocent, muri 2024 yagiye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agiye gutanga kandidatire ye ngo aziyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko kandidatire ye ntiyemerwa kuko atari yujuje ibisabwa.

Uyu mugabo wari usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS riherereye mu Karere ka Nyabihu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzecyaha RIB rwamutaye muri yombi, rumukurikiranyeho ibyaha bitatu; icyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ni ibyaha akekwaho gukora guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2025, aho mu bihe binyuranye yagiye akoresha imbuga nkoranyambaga, abuza amahwemo umwarimukazi, ndetse akanamutangazaho amakuru y’ibihuha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byerekana ko Hakizimana atari ibwa mbere akestweho ibyaho bifitanye isano n’ibi akekrwaho ubu.

Hakizimana watawe muri yombi, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda, kugira ngo akorerwe dosiye ikubiyemo ikirego cye, ubundi ishyikirizwe Ubushinjacyha.

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko hari abandi bakobwa 11 na bo yabujije amahwemo nabwo akoresheje mudasobwa, aho yagiye akwirakwiza amafoto yabo, ndetse akanabatangazaho amakuru y’ibihuha.

Nanone kandi muri Mata 2025, uyu Hakizimana yakatriwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri.

Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwari rwamukatiye iki gihano nyuma yo kumuhamya gusenya inyubako, rwanamuciye ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *