PDC yahinduye ubuyobozi, Ndagijimana Léonard aratorwa
Ndagijimana Léonard, wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatorewe kuyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), asimbura Me Mukabaranga Agnès wari umaze imyaka irenga icumi kuri uwo mwanya.
Ndagijimana Léonard yatangiye manda nshya mu buyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), nyuma yo gutsinda amatora y’umuyobozi mukuru w’iri shyaka yabaye ku wa 9 Kanama 2026 i Kigali.
Ni amatora yabaye mu gihe PDC yari iri kuvugurura inzego z’ubuyobozi, aho abahagarariye abanyamuryango kuva ku rwego rw’Uturere kugeza ku rwego rw’Igihugu bateraniye hamwe kugira ngo batorere abayobozi bashya.

Ndagijimana yabonye amajwi 79 kuri 103 batoye, atsinda Mukakarangwa Clothilde wari bahanganye ku mwanya wo kuyobora iri shyaka, we wagize amajwi 24.
Uyu muyobozi mushya wa PDC amaze imyaka 34 ari umunyamuryango w’iri shyaka. Yari amaze kandi imyaka isaga icumi ari Umunyamabanga Mukuru waryo, umwanya yari yaratangiyeho mu 2015.
Kubaka ubushobozi bwa PDC biri mu byo yihaye
Mu byo Ndagijimana yavuze ko azashyira imbere harimo gukomeza ubumwe n’ubuvandimwe hagati y’abanyamuryango, kongera ubushobozi bw’ishyaka no gushaka uburyo PDC yakwiyubakira ibikorwa remezo byayo.
Yagaragaje ko kuba iri shyaka rimaze igihe rikodesha ibiro ari ikibazo kigomba gukemurwa, cyane ko rifite ibibanza bibiri bitarubakwaho.
Ati: “Mbere na mbere ni ukubaka ubuvandimwe. Ikindi dufite ibibanza bimaze igihe bitubakwa kandi tugomba kubyubakamo ibiro byo gukoreramo.”
Ndagijimana kandi yavuze ko azita ku buryo PDC yubaka politiki yumvwa n’urubyiruko, ashingiye ku kuba urubyiruko ari igice cy’ingenzi cy’abanyamuryango kandi rukaba rufite uruhare mu hazaza h’ishyaka.
Abandi bayobozi batorewe kuyobora PDC
Mu matora yabaye i Kigali, hatowe n’abandi bayobozi bazafatanya na Ndagijimana kuyobora PDC.
Me Rugema Vicent yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, aho yagize amajwi 80, mu gihe Mukabasebya Claudette yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri, n’amajwi 95.
Nkiliye Ildephonse ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa PDC, na we agira amajwi 95, naho Sikubwabo Benoît atorerwa kuba Umubitsi n’amajwi 53.

Mu nzego zihagarariye amatsinda yihariye, Niyodusingiza Bénie yatorewe kuyobora Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri PDC, naho Umubyeyi Aline atorerwa kuyobora Urugaga rw’Abagore.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, PDC izahagararirwa na Nyiraneza Espérance; mu Burasirazuba hatowe Gatsinzi Jean-Baptiste; mu Majyepfo hatowe Uwereyimfura Augustin; mu Majyaruguru hatowe Niyibizi Thierry, naho mu Mujyi wa Kigali hatowe Uwamahoro Clémence.
Hatowe kandi abayobozi b’izindi nzego na komisiyo z’ishyaka.
Ndagijimana afite uburambe mu miyoborere
Mbere yo gutorerwa kuyobora PDC, Ndagijimana Léonard yari afite uburambe mu nzego za politiki n’iz’imirimo ya Leta.
Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Yanabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Yakoze kandi mu yahoze ari Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo, ndetse agira uruhare mu mirimo ijyanye n’uburezi, ubushakashatsi no kuyobora imishinga itandukanye.
Mukabaranga yari amaze imyaka isaga icumi ayobora PDC
Ndagijimana asimbuye Me Mukabaranga Agnès wari umaze igihe kinini ayobora PDC.
Mukabaranga yatangiye kuyobora iri shyaka mu 2009 mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma atorwa kuyobora manda ebyiri zikurikirana. Manda ye ya nyuma yarangiye mu 2023, ariko amatora yagombaga gukurikiraho ntiyahita aba kugeza ubwo habaye aya tariki ya 9 Kanama 2026.

PDC ifite amateka maremare muri politiki y’u Rwanda
PDC ni rimwe mu mashyaka amaze igihe mu mateka ya politiki y’u Rwanda. Ryashinzwe mu 1991 na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi bari bafatanyije.
Mu ntangiriro, ryari rizwi nka Parti Démocratique Chrétien, rishingiye ku gitekerezo cya Demokarasi Ishingiye ku Bukristu. Nyuma ryahinduye izina riba Parti Démocrate Centriste, hagamijwe kugira ishyaka ritishingiye ku idini runaka.
PDC yari mu mashyaka yashyigikiye imishyikirano y’Amahoro y’Arusha yari igamije kurangiza intambara no gushyiraho uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, PDC yakomeje ibikorwa bya politiki. Mu 2003, ryabaye mu mashyaka yashyigikiye Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Muri ayo matora, PDC yabonye imyanya itatu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ndetse Mukezamfura Alfred wari Perezida w’ishyaka atorwa kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Ubu PDC yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuyobozi, aho Ndagijimana Léonard afite inshingano zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’ishyaka no kurishakira umwanya ukomeye muri politiki y’u Rwanda.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
