MINAGRI yatangiye gutegura igihembwe cy’ihinga 2027A
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abahinzi n’abafatanyabikorwa kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2027A, hibandwa ku kongera umusaruro, kubungabunga ubutaka no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2027A, kugira ngo ibikorwa byo guhinga bitangire ku gihe kandi umusaruro wiyongere.
Iki gihembwe biteganyijwe ko kizatangira muri Kanama 2026 kigakomeza kugeza mu Ukuboza uwo mwaka. Ni kimwe mu bihembwe bifite uruhare runini mu musaruro w’ibiribwa mu Rwanda.

MINAGRI igaragaza ko muri iki gihembwe habonekamo igice kinini cy’umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi. Mu musaruro ugereranyije n’uw’igihembwe cy’itumba, umuhindo utanga hafi 70% by’ibigori, 54% by’ibirayi, 49% by’umuceri na 47% by’ibishyimbo.
Kubera iyo mpamvu, Minisiteri yashyize imbere kongera umusaruro kuri hegitari, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga no gukomeza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kwihutisha ibikorwa by’ingenzi
MINAGRI yasabye ko abahinzi bandikwa hakiri kare muri gahunda ya Smart Nkunganire (SNS), cyane cyane abakorera mu byanya-bigega by’ibiribwa (FOBASI).
Iki gikorwa giteganyijwe kurangira bitarenze ku wa 20 Kanama 2026, kugira ngo abahinzi babashe kubona ku gihe inkunga ijyanye n’inyongeramusaruro.
Minisiteri kandi yasabye ko imbuto z’indobanure, ifumbire, ishwagara n’ifumbire y’imborera bigera ku bahinzi hakiri kare. Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 31 Kanama 2026 abahinzi baba bamaze kubona izi nyongeramusaruro, by’umwihariko abakorera muri FOBASI zatoranyijwe.
Ku rundi ruhande, inama zo gutegura igihembwe cy’ihinga ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge zigomba kuba zarangiye bitarenze ku wa 20 Kanama 2026.
Hazanakorwa ibiganiro bihuriza hamwe abahinzi, abatanga imbuto n’ifumbire ndetse n’inzego z’ibanze, hagamijwe guhuza ibikorwa no kwirinda ko hari aho igihembwe cyatangira abahinzi batarabona ibyangombwa by’ibanze.
Nta butaka bushobora guhingwa bugomba gusigara
Mu rwego rwo kongera umusaruro, MINAGRI yasabye ko ubutaka bwose bushobora guhingwaho bwitabwaho.
Ibi birimo ubutaka bwo ku misozi, mu bishanga no ku nkengero zabyo, mu duhaga no mu mibande. Intego ni ukugabanya ubutaka bushobora guhingwa ariko bukomeza gusigara budakoreshwa.
Abahinzi kandi basabwe kwibanda ku kongera umusaruro kuri hegitari, cyane cyane muri FOBASI zatoranyijwe.
Bashishikarijwe gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire mvaruganda mu bipimo bisabwa, ishwagara ku butaka busharira ndetse n’ifumbire y’imborera, hifashishijwe gahunda ya Nkunganire.
Kurwanya isuri no kurengera ubutaka
MINAGRI yashimangiye ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka bugomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa ahateganyijwe, kuko bufasha kurwanya isuri, kubungabunga uburumbuke bw’ubutaka no kongera umusaruro.
Harateganyijwe kandi ibikorwa byo gutegura imirwanyasuri, ibyobo bifata amazi, gutera ubwatsi n’ibiti ndumburabutaka ku miringoti, ndetse no gusibura imigende n’imiyoboro itwara amazi.
Izi ngamba zizanafasha kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’imvura nyinshi, cyane cyane mu bice bishobora kwibasirwa n’isuri cyangwa imyuzure.
MINAGRI kandi yasabye abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bufashwa na Leta binyuze muri Nkunganire, kugira ngo babashe guhangana n’igihombo gishobora guterwa n’ibiza cyangwa imihindagurikire y’ibihe.
Kwita ku bihingwa bihoraho
Mu gihembwe cya 2027A, hazakomeza kwitabwa no ku bihingwa bihoraho birimo urutoki n’ikawa.
Abahinzi basabwe kubifumbira, kubiha isaso no gukurikiza inama zitangwa n’abajyanama b’ubuhinzi.
Banasabwe kugenzura imyaka kenshi no gufata ingamba zo kurwanya indwara n’ibyonnyi bishobora kugira ingaruka ku musaruro.
Gutegura isoko mbere yo gusarura
MINAGRI yashimangiye ko gutegura igihembwe cy’ihinga bidakwiye kurangirira ku gutera no kwita ku bihingwa.
Abahinzi basabwe gutegura hakiri kare uburyo bwo gufata neza umusaruro, kuwubika no kuwugeza ku isoko. Hanashimangiwe akamaro ko kugirana amasezerano n’abaguzi mbere y’uko umusaruro uboneka, kugira ngo hirindwe ikibazo cyo kubura isoko.

Ibikorwa byo gutegura ubutaka, gutera no gutangiza igihembwe muri FOBASI biteganyijwe muri Kanama na Nzeri 2026.
Muri icyo gihe kandi hazakomeza gukurikiranwa ubuhinzi no gushyirwa mu bikorwa ingamba zo kubungabunga ubutaka.
Ibikorwa byo kurwanya isuri no gusibura imiyoboro y’amazi mu bishanga biteganyijwe kuva muri Kanama kugeza mu Kwakira, mu gihe gukurikirana no kubungabunga imyaka bizakomeza kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2026.
Ubufatanye burakenewe
MINAGRI yasabye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iki gihembwe.
Muri abo bafatanyabikorwa harimo abatanga inyongeramusaruro, ibigo bitanga imbuto n’ifumbire, imiryango itari iya Leta, imishinga y’ubuhinzi, ROPAAS, ibigo by’urubyiruko, abashinzwe ubuhinzi, abajyanama b’abahinzi ndetse n’itangazamakuru.
Minisiteri ivuga ko ubufatanye bw’izi nzego ari ingenzi mu gutuma igihembwe cy’ihinga 2027A gitangira neza, umusaruro ukazamuka ndetse n’abahinzi bakarushaho kubona inyungu mu byo bakora.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
