U Rwanda rurakira Ihuriro rya 20 ku Biribwa muri Afurika
U Rwanda rwiteguye kwakira abantu barenga 5,000 barimo abayobozi b’ibihugu, abafata ibyemezo, abashoramari, abashakashatsi, ba Rwiyemezamirimo n’urubyiruko baturutse mu bihugu birenga 50, bazitabira Ihuriro rya 20 ryiga ku Iterambere ry’Urwego rw’Ibiribwa muri Afurika (Africa Food Systems Forum – AFSF).
Iri huriro riteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026, rikazibanda ku gushaka uko Afurika yashora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, hagamijwe kugaburira abaturage, guhanga imirimo no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ihuriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari muri gahunda z’ibiribwa za Afurika: Kugaburira ibihugu, guhanga imirimo no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”
Ihuriro ryo mu 2026 rigiye kuba mu gihe Afurika ikomeje gushaka uko yakwihutisha ishoramari mu nzego z’ibiribwa n’ubuhinzi.
Mu nama yabaye mu 2025 muri Sénégal, ibihugu bitandatu byamuritse gahunda zabyo z’igihe kirekire zigamije guhindura imikorere y’inzego z’ibiribwa, aho byari biteganyijwe gukusanywa ishoramari rirenga miliyari 6 z’Amadolari ya Amerika.
Iyi nama kandi yagaragaje imishinga myinshi yiteguye gushorwamo imari, harimo iy’ikorwa n’urubyiruko n’abagore, ndetse hanagaragazwa ko hakenewe uburyo bushya bwo guhuza imari ya Leta n’iy’abikorera, kugabanya ibyago ku bashoramari no kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo gushora imari mu buhinzi.
Biteganyijwe ko Ihuriro rya Kigali rizubakira kuri uwo musaruro, rihurize hamwe za guverinoma, ibigo by’imari bigamije iterambere, abashoramari n’abikorera kugira ngo bashake amahirwe mashya y’ishoramari kandi bihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, ni we uteganyijwe gufungura ku mugaragaro iri huriro, rizaba rinizihiza imyaka 20 AFSF imaze ari rumwe mu rwego rukomeye ruhuriza hamwe abafite uruhare mu guhindura ubuhinzi n’imikorere y’inzego z’ibiribwa muri Afurika.
Kimwe mu bikorwa bikomeye biteganyijwe ni “Council of the Wise”, kizahuza abayobozi batandatu bahoze bayobora ibihugu cyangwa za guverinoma, baganire ku buyobozi, kwihanganira ibibazo n’ahazaza h’imikorere y’inzego z’ibiribwa muri Afurika.
Muri bo harimo Dr. Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr. Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, Mohamed Beavogui wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger, Lionel Zinsou wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bénin, na Hailemariam Dessalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba ari na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA.

Aba bayobozi bazaganira ku buryo Afurika yakemura ibibazo birimo ibura ry’ibiribwa, imihindagurikire y’ikirere, ubwiyongere bw’abaturage, ubushomeri n’imbogamizi zo kubona igishoro gihagije.
Umuyobozi Mukuru wa Africa Food Systems Forum, Amath Pathé Sene, yavuze ko Afurika ifite ubumenyi, udushya n’imbaraga z’abashoramari bayo byo guhindura uburyo umusaruro w’ibiribwa ukorwa, utunganywa, ucuruzwa n’uburyo ukoreshwa.
Yagize ati: “Icyo dukeneye ubu ni uguherekeza ibyo byifuzo n’ishoramari ndetse n’ibikorwa bifatika ku rwego runini.”
Yakomeje avuga ko kwizihiza imyaka 20 kw’iri huriro atari umwanya wo kuganira gusa ku bibazo biri imbere ya Afurika, ahubwo ari amahirwe yo kubaka ubufatanye, gufungura amarembo y’imari.
Pathé yagize ati: “Mu gihe twizihiza imyaka 20 tumaze, duhurije abayobozi i Kigali atari ukugira ngo tuganire gusa ku bibazo biri imbere yacu, ahubwo ni ukugira ngo twubake ubufatanye, dufungure amarembo y’ishoramari kandi duteze imbere ibisubizo bishobora kugaburira ibihugu byacu, guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu no kubaka inzego z’ibiribwa zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, haba ubu n’igihe kizaza.”
Ihuriro rya AFSF 2026 rizibanda by’umwihariko ku ngingo eshanu z’ingenzi zirimo:Ishoramari n’imari;Kwihaza mu biribwa n’imirire myiza;Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere;Urubyiruko n’ikoranabuhanga;Ubucuruzi, amasoko n’uruhererekane rw’agaciro.

Abaryitabira bazaganira ku buryo za guverinoma, ibigo by’imari bigamije iterambere, abashoramari n’abikorera bakorana mu kongera imari ishorwa mu buhinzi n’ibiribwa muri Afurika.
Hazaba kandi AFSF Deal Room, igamije guhuza ibigo bikora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, ba rwiyemezamirimo n’abahanga udushya bo muri Afurika n’abashoramari ndetse n’ibigo by’imari, kugira ngo haboneke amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye bushya.
Urubyiruko, kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga bizaba bimwe mu by’ingenzi bizaganirwaho muri iri huriro. Hazarebwa uburyo ikoranabuhanga rigezweho n’iry’ikoranabuhanga rishingiye ku mibare byafasha urubyiruko rw’Afurika kubona amahirwe menshi mu buhinzi no mu ruhererekane rw’ibiribwa.
Hazibandwa kandi ku ruhare rw’abagore mu musaruro w’ibiribwa, kubitunganya, kubicuruza no guteza imbere imirire myiza mu miryango, hagamijwe kureba uko ishoramari n’amasoko akomeye byatanga amahirwe angana kandi arambye.
Kwakira iri huriro bizanaha u Rwanda urubuga rwo kumurika intambwe rumaze gutera mu guhindura imikorere y’urwego rw’ibiribwa, ndetse Kigali ikomeze kwiyubaka nk’ahantu hahurira abayobozi b’Afurika n’abo ku Isi mu biganiro birebana n’ubuhinzi, ibiribwa n’ishoramari.
Ihuriro rizareba kandi intambwe igomba guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya CAADP igamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, ndetse no kwitegura inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere, COP32, iteganyijwe kubera i Addis Ababa.
Iri huriro rizasozwa n’ibirori bya Food Festival, bizamurika ibiribwa, umuco n’udushya, ndetse hanasohoka itangazo risoza inama rifitanye isano n’ikorwa ry’Icyemezo cya Kampala kuri gahunda ya CAADP.
Amath Pathé Sene yavuze ko nyuma y’imyaka 20 hari intambwe imaze guterwa, ikibazo Afurika ihanganye na cyo ubu atari ukumenya niba impinduka zishoboka, ahubwo ari ukureba niba uyu mugabane ushobora kubona ishoramari, ubufatanye n’ibikorwa bihagije kugira ngo izo mpinduka zigerweho.
Yagize ati: “AFSF 2026 izahuza abafite ibyemezo bikomeye i Kigali kugira ngo ibyo byemezo bifatwe.”

Raoul Nshungu- Amahoronews.com
