Perezida Kagame na n’Uyobora CMA baganiriye ku isoko ry’imari mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Marc Holtzman, ku buryo isoko ry’imari n’imigabane ryakwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ibiganiro byibanze ku ruhare rw’isoko ry’imari n’imigabane mu gukusanya imari y’igihe kirekire, kongera ishoramari rikorwa imbere mu gihugu no gufasha ibigo by’abikorera kubona ubushobozi bw’amafaranga bwo kwagura ibikorwa byabyo.
Perezida Kagame na Holtzman kandi baganiriye ku ngamba zo gukomeza kubaka isoko ry’imari rikomeye, rihamye kandi rishobora guhangana n’amasoko yo ku rwego mpuzamahanga.
Holtzman yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu gushyigikira iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse n’amavugurura agamije kurushaho kubaka u Rwanda nk’igicumbi cy’ishoramari.
Mu biganiro, Holtzman yari aherekejwe na Blair Richardson, washinze Bow River Capital, ikigo cy’ishoramari gifite icyicaro i Denver muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi gicunga umutungo ubarirwa muri miliyari 7.5 z’amadolari.
Hari kandi Dan Green, Umuyobozi Mukuru wa JA Green Development, ikigo gikora mu micungire y’ibikorwa by’ubwikorezi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Denver, ndetse na Korab Toplica, Umuyobozi Mukuru wa Mabetex Africa, ikigo gifite inkomoko mu Busuwisi gikora mu bwubatsi no guteza imbere ibikorwa remezo.
Ibiganiro byabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane, mu rwego rwo kongera uburyo imari y’igihe kirekire iboneka no gukurura ishoramari ry’abikorera, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Isoko ry’imari n’imigabane rifatwa nk’imwe mu nzira zafasha ibigo kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa, mu gihe abashoramari na bo babona amahirwe yo gushora imari mu bigo n’imishinga itandukanye.

