Shema Fabrice yishyuye sheki itazigamiye yari akurikiranyweho
Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba n’umushoramari, ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutanga Sheki zitazigamiwe nk’uhagarariye sosiyete ye y’ubucuruzi, yamaze kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane, yemera ibyaha akurikiranyweho, na bwo bwemera kuzamusabira igihano cy’igifungo gisubitse.

Shema Ngoga Fabrice
Aya masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.
Mu byo impande zombi zumvikanyeho, Ubushinjacyaha bwemeye ko mu gihe bwo kugeza Shema Fabrice mu Rukiko, buzamuregera ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha bwemeye kandi kuzamusabira igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’uwakorewe icyaha, ari we ABZL International General Trading LLC, ntiyitabiriye ikorwa ry’aya masezerano kuko ikibazo cyari gifitanye na Shema Fabrice ku bijyanye n’ubwishyu cyari cyarakemutse, kuko yari amaze kwishyurwa.
Impande zombi zumvikanye ko aya masezerano areba gusa ikurikiranacyaha n’ibyaha byavuzwe muri aya masezerano. Nta ngaruka azagira ku burenganzira bw’abandi bantu bashobora gutanga ibirego mbonezamubano, iby’ubucuruzi, iby’umurimo cyangwa iby’ubutegetsi.
Aya masezerano kandi nta ngaruka afite ku bindi byemezo bishobora gufatwa n’izindi nzego.
Shema Fabrice n’Ubushinjacyaha banemeranyijwe ko mu gihe Urukiko rutazemera aya masezerano, atazagira agaciro, kandi ikurikiranacyaha rigakomeza nk’aho atigeze abaho.
Ubushinjacyaha bwemeye kandi ko amakuru Shema Fabrice yatanze mu gihe cy’imishyikirano yerekeranye no kwemera icyaha, atazakoreshwa ku yindi mpamvu iyo ari yo yose itari iyerekeye aya masezerano.
Impande zombi kandi zemeranyijwe ko mbere y’uko aya masezerano yemezwa n’Urukiko, buri ruhande rufite uburenganzira bwo kuyasesa. Iryo seswa rigomba gukorwa mu nyandiko kandi hagasobanurwa impamvu yatumye uruhande rumwe rusesa ayo masezerano.
Shema Fabrice akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe z’ibihumbi 600 USD nk’uhagarariye kompanyi ye ya Africa Medical Supplier icuruza ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi.
Ibiteganywa n’amategeko ku bwumvikane nk’ubu
Ubu bwumvikane buteganywa n’Amabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19/7/2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha.
Aya mabwiriza y’Umushinjacyaha mukuru agaragaza ibikurikira iyo habayeho ubwo bwumvikane, ashingiye ku ngingo zinyuranye z’itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ingingo ya 26: Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha (Plea Bargaining)
lyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.
Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira.
Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.
Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikirancyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.
Ingingo ya 27: Inkurikizi z’ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha
lyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho.
Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.
lyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo Urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.
