U Rwanda na Togo byashyize umukono ku masezerano atatu y’ubufatanye
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo byashyize umukono ku masezerano atatu agamije gukomeza ibiganiro bya politiki no kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku ruhande rw’ibikorwa by’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, Ubumwe bwa Afurika n’Abanya-Togo baba mu mahanga, Prof. Robert Dussey.
Ayo masezerano arimo ay’ubwumvikane ku biganiro bya politiki, amasezerano y’ubwumvikane ashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye, ndetse n’amasezerano agaragaza ingengabihe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano aje nyuma y’ibikorwa bitandukanye byaranze umubano wa dipolomasi n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Togo mu 2026.
Muri Mutarama 2026, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Prof. Robert Dussey bashyize umukono i Lomé ku masezerano akuraho ibisabwa kuri viza ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’ubwoko bwose.
Iyi gahunda yari igamije koroshya ingendo hagati y’u Rwanda na Togo, ndetse no guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari na bwo bwakomeje. Muri Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, mu nama ya Biashara Africa yabereye i Lomé.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Togo, ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, harimo kongera agaciro ku musaruro no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bishingiye ku buhinzi.
Muri Kamena 2026, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Togo, aho yari yitabiriye ibikorwa bijyanye n’Inama n’Imurikabikorwa ku Gutwara Abagenzi mu Ndege muri Afurika.
Guverinoma ya Togo yatangaje ko muri urwo ruzinduko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Faure Gnassingbé ku bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi, ndetse n’ibireba umugabane wa Afurika muri rusange.
Aya masezerano atatu yasinyiwe i New York aje gukomeza umubano n’ubufatanye byari bisanzwe hagati ya Kigali na Lomé, birimo korohereza ingendo, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no gukomeza ibiganiro ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi.
