g67otz7xaaax7dv-5c4f3

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko agifitiye icyizere umutoza Haringingo Francis Christian, ashimangira ko umusaruro muke w’ikipe udakwiye guhita uhabwa umutoza cyangwa abakinnyi, kuko n’imibereho yabo igira uruhare mu mikinire.

Yabitangaje mbere y’uko Rayon Sports yerekeza i Maputo muri Mozambique, aho igiye gukina na Black Bulls mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.

Murenzi yavuze ko Haringingo yahiswemo kubera ubunararibonye yari afite mu mupira w’amaguru wo mu karere, kuba yari yaraciye muri Rayon Sports ndetse n’uburyo bw’imikinire bujyanye n’icyerekezo cyayo.

Yagaragaje ko mu ntangiriro z’imikoranire yabo habonetse umusaruro mwiza, aho Rayon Sports yamaze imikino icyenda idatsindwa, ashimangira ko ibyo byagezweho biturutse ku bufatanye bw’ubuyobozi, ibiro bya tekinike n’umutoza.

Ati: “Ni umutoza dufitiye icyizere kuko mu kwezi kumwe yabashije guhuza 80% y’abakinnyi bashya, tubasha guhuza dukuramo Panthère Sportive du Ndé. Gutsindwa umukino cyangwa ukanganya ntibivuze ko umutoza ari umuswa.”

Rayon Sports imaze imikino irindwi itarabona intsinzi mu minota 90 isanzwe y’umukino. Icyakora, Murenzi yasabye abafana kureba impamvu zitandukanye zishobora kuba inyuma y’uyu musaruro, aho kwibasira umutoza n’abakinnyi gusa.

Yavuze ko abakinnyi benshi bagiye bagira imvune mu mezi atatu ashize kandi bakaba barakinnye imikino myinshi, bityo hakenewe kureba niba ikibazo kiri ku mikinire, imyitozo cyangwa izindi mpamvu.

Ati: “Si umutoza ahubwo ni ukubaza impamvu umusaruro wagabanyutse, tukicarana na we tukabaza niba biterwa n’abakinnyi cyangwa imitoreze. Aba bakinnyi bakinye imikino myinshi. Hafi ya bose bagize imvune muri aya mezi atatu, barananiwe. Umuntu ufite ubwenge yagakwiriye kureba kure.”

Murenzi kandi yagaragaje ko amikoro n’imibereho myiza y’abakinnyi ari ibintu bidakwiye kwirengagizwa mu gushaka umusaruro mwiza. Yasabye abafana kudashingira ku byo babona mu kibuga gusa, ahubwo bakagira uruhare mu gushyigikira ikipe no kuyifasha kugira imibereho myiza.

Ati: “Amikoro ni ikintu kinini cyane. Umukinnyi wavuye mu rugo nta funguro rya kumanywa ahasize, atishyuye n’inzu, kumubwira ngo ameze neza mu mutwe, aba afite mu mutwe hakomeye.”

Ku bijyanye n’ibivugwa ku mubano hagati ya Haringingo n’Umuyobozi wa Tekinike, Dylan Lienart, Murenzi yahakanye ko muri Rayon Sports hari umwuka mubi, avuga ko ibyo ari ibihuha bigamije guca intege iyi kipe.

Yashimangiye ko hari abantu, barimo bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bashobora kuba bashaka kubangamira iterambere rya Rayon Sports, asaba ko hatitabwa ku makuru agamije kuyisenya.

Rayon Sports irasabwa kubona intsinzi mu mukino wo kwishyura izahuramo na Black Bulls yo muri Mozambique, mu rugamba rwo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro, Gikundiro yatsinzwe ibitego 2-0, bityo ikaba isabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo ihindure ibyavuye muri uwo mukino.

Raoul Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *