U Rwanda rwateye intambwe mu kurinda abana ihohoterwa, nubwo hari gahunda zitaratangira

0
images (2)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, nubwo hari gahunda zitaratangira ndetse n’izindi zikiri mu igeragezwa.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu nama yahuje NCDA, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imihigo 11 rwiyemeje mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyo mihigo yatangajwe mu Nama Mpuzamahanga yo guhashya ihohoterwa rikorerwa abana yabereye i Bogotá muri Colombia mu 2024. Harimo guteza imbere uburere bwiza, kurinda abana ku mashuri no kuri murandasi, kunoza serivisi zihabwa abahuye n’ihohoterwa no kongera uruhare rw’abana mu byemezo bibareba.

Raporo ya NCDA igaragaza ko zimwe muri izo ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa, ariko hakiri imbogamizi zijyanye no kugeza izindi mu gihugu hose no gutangiza gahunda zitarashyirwa mu bikorwa.

Mu guteza imbere uburere bwiza, ababyeyi n’abita ku bana bato 28.884 bamaze guhugurwa ku buryo bwo kurera abana, mu gihe agatabo gafasha ababyeyi muri urwo rwego kari kamaze kugezwa ku babyeyi basaga ibihumbi 200 kugeza muri Nzeri 2026.

NCDA kandi yashyize inyoborabarezi ku burere bwiza muri porogaramu y’ibiganiro bigenewe abana binyuzwa kuri murandasi izwi nka Itetero, kugira ngo amakuru ayikubiyemo arusheho kubageraho.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko kurinda abana ihohoterwa bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko nta rwego cyangwa igihugu cyabigeraho cyonyine.

Yagize ati: “Inama ya Bogotá yahuje ibihugu bitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe uko kurinda umwana ihohoterwa byakorwa mu buryo bwagutse. Ntabwo twavuga ko igihugu kimwe cyabikora cyonyine, kuko no mu Rwanda nta rwego rumwe rwabikora; bisaba ko habaho ubufatanye bw’inzego ndetse n’ibihugu.”

Yasobanuye ko kurengera umwana bitangirira mu muryango no mu mudugudu, bigakomereza mu mashuri no mu zindi nzego zitanga serivisi ku bana. Yongeyeho ko uburere bwiza bukubiyemo kwita ku mutekano, ubuzima, imirire n’uburezi by’umwana, ndetse no guteza imbere uruhare rw’ababyeyi bombi mu kumurera, hakitabwa no ku bana bafite ubumuga.

Muri gahunda ya Sugira Muryango, Inshuti z’Umuryango 7.412 zahuguwe ku gusura ingo, guteza imbere uburere bwiza no kurinda abana ibyago bashobora guhura na byo kuri murandasi. Ibikorwa by’ukwezi kwahariwe uburere bwiza mu 2026 na byo byageze ku bantu bagera ku 13.000.

Gahunda yo kurinda abana ku mashuri iracyategereje gukwirakwizwa

Nubwo hateguwe uburyo bwo kurinda abana ihohoterwa n’ibindi byabagiraho ingaruka ku mashuri, iyi gahunda ntiragezwa mu mashuri yo mu gihugu hose.

Raporo ya NCDA igaragaza ko hakenewe ingengo y’imari n’izindi ngamba bizafasha gukwirakwiza gahunda yo kurinda abana ku mashuri mu gihugu hose bitarenze mu 2030.

Mu gukurikirana ibibazo by’abana bahuye n’ihohoterwa, u Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Child Protection Information Management System (CPIMS). Ubu buryo burakoreshwa, kandi abakozi bashinzwe kurengera umwana ku rwego rw’uturere bakoresha ibikoresho bihuriweho mu kwakira no gukurikirana ibibazo.

Icyakora, gahunda yo gushyiraho umurongo wa telefoni wihariye wo gufasha abana bahuye n’ihohoterwa ntiratangira. Naho gahunda yo gushyira abakozi bashinzwe kurengera abana mu bakozi ba Leta bahoraho iracyari mu ntangiriro, nubwo hatangiye gutegurwa inyigo igaragaza ishoramari rikenewe.

U Rwanda kandi rukomeje gushyigikira uburyo bwo kurera abana mu miryango, hagamijwe gukumira ko batandukanywa n’iyabo bitari ngombwa, cyangwa ngo bajyanwe mu bigo bibitaho mu gihe bashobora kurererwa mu miryango yabo cyangwa mu yindi ibakira.

Munyemana yavuze ko Inshuti z’Umuryango zigira uruhare rukomeye muri iki gikorwa, kuko ziba hafi y’imiryango, zikamenya ibibazo abana bahura na byo kandi zikabigeza ku nzego zibishinzwe.

Hari intambwe mu butabera no kurinda abana kuri murandasi

Mu rwego rw’ubutabera, hateguwe inyandiko ngenderwaho zisobanura uburyo abana bakwiye gufashwamo mu gihe bahuye n’ibibazo by’amategeko, harimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe batanyujijwe mu nzira zisanzwe z’ubutabera.

Hanashyizweho ibyumba bitanu byagenewe abana ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu turere twa Gakenke, Bugesera, Kicukiro, Karongi na Nyanza.

Icyakora, uburyo bwo gukemura ibibazo by’abana batanyujijwe mu nzira zisanzwe z’ubutabera buracyateganyijwe kugeragerezwa mu turere dutanu.

Ku bijyanye no kurinda abana kuri murandasi, u Rwanda rwateguye politiki y’igihugu n’ubukangurambaga, runakora ubushakashatsi ku bibazo abana bahurira na byo bakoresha ikoranabuhanga. Izi ngamba kandi zashyizwe mu nyigisho za gahunda ya Sugira Muryango.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko u Rwanda rufite urufatiro rukomeye rwo kurushaho kunoza gahunda zo kurinda abana ihohoterwa, ariko ko hakenewe gukemura ibyuho bikigaragara.

Yagize ati: “U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurengera abana, ariko ibyo tumaze kugeraho ntibikwiye gutuma twirara, ahubwo bikwiye kudutera imbaraga zo kurushaho gukora. Tugomba kureba ibikora neza, guhangana n’ibidakora neza no kumvikana ku ngamba zafasha kwihutisha umusaruro, kugira ngo buri mwana agire umutekano, arindwe ihohoterwa kandi abone amahirwe yo gukura neza.”

Muntanga yongeyeho ko kurinda abana bisaba ubufatanye n’ishoramari rihoraho, birimo kubona amafaranga ahagije kandi arambye, kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe kurengera abana no gushyiraho uburyo bufatika bwo kubazwa inshingano.

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bitegura Inama Mpuzamahanga ya kabiri yo guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, iteganyijwe kubera i Manila muri Filipine ku wa 18 n’uwa 19 Ugushyingo 2026.

Iyo nama izaba umwanya wo gusuzuma aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa ibyo byiyemeje no kongera gushimangira ingamba zigamije kurinda abana ihohoterwa kugeza mu 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *