Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko kwiyubaka bitangirira ku mahitamo y’umuntu

0
WhatsApp-Image-2026-10-21-at-15.02.49-1024x768
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi, rugahitamo imyitwarire ibafasha kwiyubaka no kugera ku ntego zarwo, ashimangira ko kugira ikinyabupfura no kwirinda ibyangiza ubuzima bisaba ubushake bwa buri muntu.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro Meet the President yagiranye n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kujya rufata ibyemezo rushingiye ku ntego rwihaye mu buzima no ku ngaruka z’ibyo rukora, aho gukurikira ibyo abandi bakora byose.

Yashimangiye ko kugira imyitwarire myiza bisaba kwirinda guta igihe, guharanira kumenya icyiza no kugishyira mu bikorwa, umuntu akirinda ikibi.

Yagize ati: “Wige ukore ndetse ushakishe kumenya, ikizima ni ikihe? Ikizima ukagikora ikitari kizima ukakirinda. Ibyo bishaka ikinyabupfura ukifata neza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka y’ubuto ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’umuntu, kuko ari igihe ashobora gufatiramo ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bwe bw’igihe kirekire.

Ati: “Iyi myaka tuvuga murimo ni ho umuntu ahindukira akazayirangiza, ari muzima cyangwa byanze. Harimo kwihuta cyane kw’ibintu bijyana n’ubuzima bw’umuntu bijyana no kwihuta cyangwa kwangirika.”

Yongeyeho ko nubwo umuntu ashobora kuba yaragize amahitamo mabi mu gihe cyashize, atagomba gucika intege, kuko aba agifite amahirwe yo guhindura imyitwarire no kubaka ubuzima bwiza.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudashingira amahitamo yarwo gusa ku byo abandi babona ko ari byiza, ahubwo rukabanza gutekereza ku cyarufasha gutera imbere.

Ati: “Ntabwo ugomba guhora ubaza ngo icyo abantu bavuga ko ari kizima ni ikihe nakurikiza? Jya wiheraho ntabwo ugomba kurebere ku bandi ngo abandi bakise kizima ngomba kukigeraho ni cyo kizima.”

Yavuze ko kugira abantu umuntu afatiraho icyitegererezo ari byiza, ariko ko bidakuraho inshingano zo gutekereza no guhitamo ibimubereye.

Ati: “Ugomba guhitamo ikizima iyo bihuye n’iby’abandi ubwo bifite akarusho.”

Yashimangiye kandi ko ikinyabupfura kidashobora guhatirwa umuntu, kuko kigomba guturuka ku bushake bwe, nubwo ashobora kwigira ku bandi bafite imyitwarire myiza.

Ati: “Nta muntu waguhatiriza kugira ikinyabupfura, ariko ushobora kwigira ku bantu kugira ikinyabupfura.”

Ku nzoga n’ibiyobyabwenge

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, avuga ko nubwo Guverinoma ishyiraho ingamba zo gukangurira urubyiruko kubyirinda, impinduka zirambye zishingira cyane ku mahitamo ya buri muntu.

Yavuze ko kumenya ingaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge, no kuzirikana ibibazo byateje abandi, bishobora gufasha umuntu guhindura imyitwarire. Icyakora, yashimangiye ko guhinduka burundu bisaba ko umuntu ubwe abyiyemeza.

Ati: “Nubwo twakwereka ibibi n’ingaruka zabyo, abo byagiriye nabi, ibyo iyo bihuje nawe uko utekereza ni byo bishobora gufasha kuguhindura kuba muzima.”

Yongeyeho ko guhana umuntu cyangwa kumufunga bidahagije kugira ngo ahindure imyitwarire burundu, iyo atabyiyemeje ku giti cye.

Ati: “Ariko abenshi ni yo wamufata ukamushyira muri Prison (Gereza) cyangwa ukamukubita iminyafu bitaguturutsemo wahora ukubitwa cyangwa ugahora ufungwa.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku gushishikariza urubyiruko kugira ikinyabupfura, gufata ibyemezo biboneye no kumva ko kwiyubaka no kwirinda ibyangiza ubuzima bitangirira ku mahitamo ya buri muntu.

Raoul Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *