Kigali: Umugore w’ umunyamakuru ku rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

0

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ abagore, k’ ubufatanye bw’ amashyirahamwe y’ abanyamakuru b’ abagore mu Rwanda yateguye umunsi mukuru mpuzamahanga w’ abagore bagirana ibiganiro,  ku nsanganyamatsiko igira iti “Umutekano mu “Byumba by’ amakuru , Ijwi Rikomeye no Kurangiza Ihohoterwa no Guteza imbere uburinganire mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.”

Mu kiganiro cyabaye ku itariki 8 Werurwe 2025, ku nkunga ya FOJO Media Institute ibicishije muri gahunda Rwanda Media Program isanzwe ifasha itangazamakuru , abanyamakuru b’ abagore bagaragaje ko bahura n’ ikibazo cy’ umutekano muke mu mikorere yabo.

Annely Frank, Umuyobozi wa FOJO/Rwanda

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, Abagore bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bashishikarijwe gutinyuka ,kuvuga no gusangira ubunararibonye bwabo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SH).

Ku ruhande rumwe, havuzwe ibibazo bijyanye no kutubahiriza uburinganire mu bucuruzi bw’ itangazamakuru, hari na gahunda igamije gutanga urubuga rwibanga kandi rushyigikirwa aho abanyamakuru b’abagore bashobora kuvuga ibibazo byabo, bakungurana ubunararibonye, ​​kandi bagashaka ibisubizo byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu byumba by’amakuru.

Umwe mu banyamakuru b’ abagore utifuza ko izina ritangazwa yabwiye Amahoronews.com ko yigeze guhohoterwa mu kazi ubwo umuyobozi we yamwirukanye ku kazi kubera yanze ko baryamana.

Ati, “ Byarangoye cyane! gukora amahitamo , unyobora ambwira ko turyamana cyangwa se akinyirukana, ubwo maze kwanga yahise ampimbira ko nyobya amasoko y’ igitangazamakuru, mbura uburyo murega mpitamo gushakira ahandi.”

Bamwe mu bagore bazwi mu itangazamakuru

Umugore mu itangazamakuru yiyemeje iki?;

Muri iki kiganiro hashimangiwe ko hagomba gutangwa  umwanya utekanye kandi w’ ibanga ku banyamakuru b’abagore kugirango basangire ibyababayeho n’ ubuhamya.

Aba banyir’ ubwite bakanguriwe kurushaho  kumenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubusumbane bushingiye ku gitsina mu kazi k’ itangazamakuru kandi bakita ku buringanire. Basabwe gusangira uburyo bwiza n’ ingamba zo gukemura ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru.

Aba banyamakuru b’ abagore bibukijwe kandi guteza imbere umuco wo kubahana, uburinganire, no kubazwa ibyo mu bigo by’itangazamakuru. Basabye inzego za leta zishinzwe uburinganire bw’umugabo kugira uruhare mu biganiro bya politiki no kubishakira ibisubizo.

Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, guteza imbere uburinganire bikorwa na Synergy y’abagore b’abanyamakuru (Amashyirahamwe atatu y’abagore b’abanyamakuru) nk’ igisubizo cyiza cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutanga inkunga ku bahohotewe.

Abagore b’ abanyamakuru bizihiza umunsi mpuzamahanga 

Bimwe mu bikorwa abanyamakuru b’ abagore biyemeje;

Mu gihe havugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  abanyamakuru b’ abagore biyemeje gusangira ubunararibonye n’ abanyamakuru bahuye n’ibibazo bishingiye ku gitsina mu mwuga wabo bagasangira ubuhamya ndetse n’ imyitozo nk’ abasangiye umwuga.

Ku musozo w’ igikorwa bwite mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru b’ abagore, hemejwe kandi ko hakomeza kubaho ikiganiro n’inzego za leta  kuri politiki yerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitangazamakuru.

 

Isimbi Laetitia, Umuhanga mu itumanaho muri RIB

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikintu cyose umugabo akorera umugore cyangwa umugore akorera umugabo nta bushake bwa bombi.

Gaston  K .Rwaka

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *