Gicumbi: ACTR yitabiriye inama yo gusuzuma ibibazo by’abagore mu bucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’uruhare rw’abagore muri uyu murimo, Ihuriro ry’Abacuruzi Bambukiranya Imipaka mu Rwanda (ACTR) ryitabiriye Inama yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) ku mupaka wa Gatuna (OSBP), uhuza u Rwanda na Uganda.

Intego y’iy’inama yari ukureba no gusuzuma ibibazo n’inzitizi abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo muri Afurika y’Uburasirazuba, by’umwihariko mu rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Iyi gahunda yagaragaje uruhare rugaragara rw’ACTR mu kwamamaza no kurengera inyungu z’abagore mu bucuruzi, hagamijwe kunoza uburyo bwo gukora no guteza imbere imibereho yabo.
Mu gihe cy’iy’inama, “EALA” yemeje ko izakomeza gukurikirana ibibazo byagaragajwe, hashyirwaho ingamba n’amavugurura y’akarere agamije guhindura politiki zifasha abagore mu bucuruzi.
Uyu muhango wanashimangiwe n’ubwitabire bw’Abagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi bwa ACTR bayobowe na Perezida w’Ihuriro, Kanyamahoro Fidele, hamwe n’Umunyamabanga wa ACTR, Leon Pierre Rusanganwa.
Hanitabiriye kandi abahagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Abinjira n’Abasohoka, hamwe n’abahagarariye impande zombi z’u Rwanda na Uganda.
Iyi gahunda ni intambwe ikomeye mu guteza imbere uburinganire, kurengera abagore mu bucuruzi, no gushyiraho imiyoborere irambye ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.



Amani Ntakandi – Amahoronews.com
