Nyarugenge: Uburyo Sendika y’Abakora Umusatsi, Ubwiza n’Inzara iri guhindura isura y’imyuga mu Rwanda

0

 

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda yo kwihangira imirimo no guhanga akazi k’urubyiruko, Sendika y’Abakora Umusatsi, Ubwiza n’Inzara (HAWU) iri kugaragaza uburyo imyuga isanzwe yitirirwaga “ibyoroheje” ishobora guhinduka isoko y’iterambere n’ubuzima bwiza.

Nyuma y’imyaka irenga itatu itangije gahunda yo gufasha abigira ku murimo, abasaga 600 bamaze guhabwa impamyabushobozi mu myuga yo gutunganya umusatsi, ubwiza n’inzara. Iki gikorwa cyatanze isomo rikomeye, nk’ubumenyi ngiro butari ubw’abize mu mashuri gusa, ahubwo ko n’abakuye ubumenyi mu murimo bashobora guhesha agaciro ibyo bakora.

Kwigira ku murimo: igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri

Mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rutarabona akazi mu gihe rwageze imyaka yo gukora. Kwigira ku murimo (apprentissage sur le tas) byafashije abatabashije gukomeza amashuri asanzwe kubona amahugurwa abemerera kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Rushigajiki Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa sendika (HAWU), asobanura ko abahawe impamyabushobozi atari abanyeshuri bashya, ahubwo ari abanyamwuga bari basanzwe bakora ariko badafite ibyangombwa bibahesha agaciro. Ati, “Impamyabushobozi zibongereye icyizere no kubahesha agaciro mu byo bakora.”

Rushigajiki Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa sendika (HAWU)

Ibi byatumye n’aho Abanyarwanda basanzwe babura icyizere, bakishingikiriza ku banyamahanga mu bikorwa byo gutunganya umusatsi n’ubwiza, bitangira guhinduka. Ubumenyi bwiyongereye mu gihugu, bityo amafaranga yasohokaga hanze akaguma mu bukungu bw’imbere mu gihugu.

Leta n’abafatanyabikorwa: gushyigikira imyuga nk’urufunguzo rw’iterambere

MIFOTRA yagaragaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu yo guteza imbere imyuga, ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abakozi. Ku ruhande rwa RTB, byemejwe ko guha impamyabushobozi abigira ku murimo bizamura agaciro k’umwuga, bigatuma abakora uyu murimo babasha guhangana ku isoko ryagutse.

Cyiza Vedaste, umukozi wa RTB ashimangira ko guhabwa impamyabushobozi byongera icyizere cy’abanyamwuga

Impuguke muri TVET, Cyiza Vedaste, ashimangira ko guhabwa impamyabushobozi ati, “byongera icyizere cy’abanyamwuga kandi bikabubahiriza mu rwego rw’akazi, bikanafasha igihugu mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.”

Impinduka mu mibereho n’ukwigira k’urubyiruko

Kugeza ubu, mu bakora umusatsi, ubwiza n’inzara, hari ibyiciro bibiri: Abigishijwe ku buntu bagera ku 3,500 bavanywe mu mirenge n’abandi bigiye ku murimo. Byombi bigaragaza ko hari icyuho cyari gihari mu rwego rw’imyuga, ariko kandi kikaba cyatangiye kuzibukwa.

Sendika (HAWU) yahawe ubuzima gatozi muri Mutarama 2025, ikaba izajya ifasha abanyamuryango bayo mu buryo bw’ubwishingizi no kubunganira mu gihe bahuye n’ibibazo. Ibi ni ikimenyetso ko imyuga nayo ishobora gutegurwa mu buryo bwa kinyamwuga, ikarengera abayikoramo, nk’uko bisanzwe bigenda mu zindi nzego z’umurimo.

Icyo bisobanuye ku bukungu bw’u Rwanda

Ibi bikorwa by’iyi sendika byerekana ko iterambere ry’ubukungu ritakagombye gushingira gusa ku bigo binini n’abashoramari b’amahanga, ahubwo ko n’imyuga yoroheje ifite uruhare runini mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Kwigira ku murimo, mu rwego rw’imyuga, biratanga amahirwe mashya ku rubyiruko rudafite ubushobozi bwo kwiga amashuri maremare, ariko rufite ubushake n’impano. Byongera icyizere cy’uko nta muntu ukennye ufite ubumenyi ngiro, nk’uko bigarukwaho kenshi mu rwego rwa politiki y’igihugu.

Icyakora, haracyari ikibazo cyo guhuza amahugurwa n’amahirwe yo kubona inguzanyo n’ibikoresho bya ngombwa, kugira ngo abanyamwuga bashobore gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Sendika y’Abakora Umusatsi, Ubwiza n’Inzara (HAWU), yabaye urugero rugaragara ko imyuga ishobora kuba igisubizo ku bushomeri mu rubyiruko. Guhabwa impamyabushobozi byahinduye isura y’aba banyamwuga, bibaha icyizere, kubahesha agaciro no kuborohereza ku isoko ry’umurimo.

Ni urugendo rwerekana ko n’imyuga yoroheje ifite imbaraga mu iterambere ry’igihugu, igihe cyose ishyigikiwe n’inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa.

Amani Ntakandi – Amahoronews 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *