Rubavu: Abacuruzi b’ambukiranya imipaka batangiye gusogongera ku byiza bya ACTR
Ishyirahamwe ry’Abikorera bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda, Association of Cross Border Traders of Rwanda (ACTR), ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 28 Kanama 2025 muri Kivu Park Hotel i Rubavu. Iri huriro rihuriza hamwe abacuruzi b’imbere mu gihugu n’abambukiranya imipaka, rikaba rishingiye ku Rugaga rw’Abikorera (PSF).

ACTR ryashyiriweho guhuza abacuruzi n’inzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe kongera agaciro k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gukuraho inzitizi zibangamira ubukungu no kurwanya ibikorwa by’ubucuruzi butemewe birimo magendu n’inyerezwa ry’imisoro.
Inkomoko n’intego z’Ihuriro
Ange Gabriella, Umuyobozi wa filière Magerwa ari na we mucuruzi muto wambukiranya imipaka, yasobanuye ko icyifuzo cyo gushinga “ACTR” cyaturutse mu bibazo abacuruzi bahuraga na byo mugihe cya Covid-19.

Ange Gabriella, Umuyobozi wa filière Magerwa Rubavu
Ati: “Twahuraga n’ibibazo by’umutekano birimo kwamburwa ku gahato muri Congo, tugatangira gutekereza uburyo twagira urwego ruduhagararira. PSF n’imiryango itandukanye yadufashije kubona ubuzimagatozi. Ubu umucuruzi afashwe muri “DRC” ntasigara wenyine, ararengerwa kandi uburenganzira bwe bukitabwaho.”
Gabriella akomeza avuga ko “ACTR” yabaye igisubizo cyari cyarabuze, ati, “Dufite amategeko aturengera, kandi inzego za Leta zituba hafi, RRA na PSF baraduhugura, RDF idufasha mu mutekano, ndetse n’imiryango nka Mupaka Shamba Letu yaduhaye ubumenyi.”
Kanyamahoro Fidèle, Perezida wa ACTR, yashimangiye ko iri huriro ari intambwe ikomeye mu guharanira ubucuruzi buboneye. Ati, “Intego yacu ni uguhangana n’imbogamizi zimaze igihe zirimo amategeko atandukanye, imisoro n’akarengane gaturuka kuri magendu. “ACTR” ni umwanya wo kuvuga ijwi rimwe no gukorera hamwe kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugire umumaro ku Gihugu cyose.”

Kanyamahoro Fidèle, Perezida wa ACTR, ashimira abitabiriye inama
Yashimiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku ngamba ifata mu guteza imbere ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka, anasaba ko bwazamurwa bukava mu buryo butemewe (informal trade) bukajya mu rwego rwemewe n’amategeko (formal trade).
Abafatanyabikorwa n’inshingano
Abitabiriye umuhango barimo abahagarariye MINICOM, RRA, RIB n’Ikigo Gishinzwe abinjira n’abasohoka, bemeje ko “ACTR” izagira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo NST2, igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Imyanzuro yafashwe irimo
Gukomeza kwagura isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Gushyigikira umuco wo gukorera mu mucyo no kurwanya magendu, Gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa nka “RIM”, “CEJP” na “Alert International” mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga “Mupaka Shamba Letu II”, Gukangurira abacuruzi gukoresha inyemezabuguzi za “EBM” kugira ngo ubucuruzi bwabo bube bunoze.
Ijwi ry’abacuruzi
Claudine Mukamana, Umucuruzi wambukiranya umupaka wa Rubavu na Goma, yavuze ko “ACTR” ari amahirwe mashya, ati, “Twari tumaze igihe dufatwa nk’abantu ku giti cyacu, ibibazo byacu ntibivugwe. Iri huriro rizatwongerera ijwi rimwe kandi riharanire ko ubucuruzi bwacu bukorerwa mu mucyo.”
Ubusesenguzi
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, cyane cyane mu Turere twa Rubavu, Rusizi, Cyanika na Kagitumba. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko abarenga miliyoni imwe y’Abanyarwanda batunze imiryango yabo binyuze muri ubu bucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka.
Nyamara, ibibazo birimo magendu, kutagira ihuriro ribahuza n’imikorere idahwitse byakomeje kubangamira iri tsinda ry’abacuruzi, “ACTR” rero iza nk’igisubizo gifatika, gihuza imbaraga, gitanga ubumenyi n’amahirwe yo kwagura isoko, kikanafasha mu guhangana n’ibikorwa bitemewe harimo n’indwara zandura.
Ku rwego mpuzamahanga, “ACTR” ifite amahirwe yo kuba isoko ry’ihuriro rikomeye mu Karere k’Iburasirazuba, aho ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari moteri y’iterambere ry’ubukungu.




Amani Ntakandi – Amahoronews.com
