Gatagara: Abafite ubumuga bishimira serivisi bahabwa, basaba Leta kubegera kurushaho
Abafite ubumuga bavurirwa mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Gatagara bishimira serivisi bahabwa, nubwo bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo izijyanye no gutega imodoka, ibikoresho bihenze, no kudahabwa igihe gihagije mu kuvurwa. Basaba Leta gukomeza kubaba hafi no kunoza serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane binyuze muri mituweli.

Abafite ubumuga bagana Ikigo cy’Ubuvuzi cya Gatagara barishimira ko bahabwa serivisi nziza kandi bitaweho mu buryo bugaragara. Gusa baracyasaba ko Leta n’abafatanyabikorwa babegera kurushaho, cyane cyane mu bijyanye n’ubushobozi buke, imbogamizi zo gutega imodoka, n’ikiguzi cy’ibikoresho nk’insimburangingo.
Celestin, uturuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Maraba, agendera mu kagare. Avuga ko igihe yageraga i Gatagara nta kintu yashoboraga kwikorera, ariko ubu hari intambwe yateye.

Celestin, wo mu Karere ka Huye
Ati: “Ubu nibura nsigaye nisunika mu kagare. Mituweli iragerageza kudufasha, ariko kugera hano bisaba kugira umushinga ugufasha, bitabaye ibyo biragorana. Iyo umuntu afite ubumuga ahura n’imbogamizi nyinshi, nko kubona imodoka, hari n’abashoferi banga kudutwara. Hari n’ahantu henshi hataboneka ubwiherero n’ubwogero byoroheye abafite ubumuga. Ariko sevisie kwa muganga zo, ziragerageza.”
Celestin kandi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwamufashije kwishyura Mituweli, akivuriza kuri 10% y’amafaranga asabwa.
Ndayisaba Marie Jeanne, Umuturage wo mu Karere ka Karongi umaze imyaka icyenda afite ubumuga, avuga ko i Gatagara yigeze kujyayo agenda akoresheje ikibuno. Ubu asigaye agerageza gutambuka nubwo bigikomeye.
Ati: “Hano haracyari ikibazo cy’ubuke bw’abaganga. Hari ubwo umuntu ashobora kumara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu ataravurwa. Physiotherapy duhabwa iminsi 20 gusa kandi iba idahagije. Dusaba ko twahabwa iminsi ihagije yo kuvurwa, kuko ubushobozi bwacu ni bucye cyane.”
Ndayisaba kandi avuga ko ibikoresho nk’imbago zigihenze cyane, aho imwe igura hafi ibihumbi 8000 by’amafaranga y’u Rwanda. Yongeraho ko mu buzima busanzwe, hari aho atakirwaga neza n’abaturanyi, ariko abandi bamushyigikira, bakanamubwira ko “ibyamubayeho na bo byabashobokera.”

Ndayisaba Marie Jeanne, Umuturage wo mu Karere ka Karongi
Rukundo Isaac, uyobora ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Gatagara, avuga ko iki kigo ari cyo cya mbere mu Rwanda gitanga izi serivisi, cyashinzwe mu 1960 na Padiri Felepo, Umubiligi wagizwe Umunyarwanda.
Ati: “Ikoranabuhanga ryarateye imbere ugereranyije n’uko byahoze. Leta yashyizemo imbaraga, nubwo hakiri inzitizi. Ubu dufite ibyiciro bitandatu by’ikoranabuhanga rifasha abarwayi. Nubwo hari inyubako, abaganga n’ibikoresho, serivisi ziracyahenze, Mituweli ntiyishyura byose.”
Avuga ko hashyizweho gahunda yo kohereza abakozi guhugurirwa mu bihugu nka Tanzania na Togo, ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda, aho hari ishami ryigisha iby’Insimburangingo.
Ku bijyanye n’amasezerano ya Leta, Rukundo avuga ko hari icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri cyemerera Mituweli gutangira kwishyura serivisi z’Insimburangingo kugeza kuri 90%, ariko ntikirashyirwa mu bikorwa. RSSB ngo iracyanoza imikoreshereze y’iyi gahunda.

Rukundo Isaac, uyobora ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Gatagara
Byukusenge Beatrice, ushinzwe serivisi za Physiotherapy muri Gatagara, avuga ko bakira abantu bafite ibibazo by’ingingo, imitsi, inyama n’ibindi byangiritse, haba abavurirwa mu kigo ndetse n’abataha.
Ati: “Dukora ku bana n’abantu bakuru. Hari n’abaturuka “CHUK” cyangwa Faycal baje barwaye imigongo kubera imvune, tukabafasha kongera gukora. Hari n’abana bavuka bafite ibibazo kubera ibise biba bitagenze neza. Turasaba ababyeyi kujya bazana abana vuba, cyane cyane mu cyumweru cya mbere.”

Byukusenge Beatrice, ushinzwe serivisi za Physiotherapy muri Gatagara
Johnathan Hakizimana, umuganga ushinzwe serivisi z’imirimo ngiro, avuga ko bavura abana bafite ubumuga bw’ingingo n’indwara zifata imitekerereze.
Ati, “Inyinshi muri izi ndwara zituruka ku bibazo byo kubyara, aho umwana ashobora kuvuka ubwonko butuzuye cyangwa bufite ikibazo. Ibi bituma tugira inshingano zo kumufasha kugera ku bushobozi ashoboye.”
Abaganga muri iki kigo basaba ko abakoresha Mituweli bahabwa amahirwe yo kuvurwa kugeza bakize, kandi ibikoresho bikiyongera kugira ngo buri wese abone ubufasha bwuzuye.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubumuga bagera kuri 391,775, barimo abagore 216,826 n’abagabo 174,949. Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abafite ubumuga bangana na 109,405, ikurikirwa n’Amajyepfo (98,337), Iburengerazuba (88,967), Amajyaruguru (60,336), naho Umujyi wa Kigali ukagira 34,730.
Abafite ubumuga basaba ko Leta yakomeza kubashyigikira, serivisi zikanozwa kurushaho, n’abafatanyabikorwa bagashyira imbaraga mu kugabanya igiciro cy’ibikoresho, no kongera ubushobozi bw’abaganga, kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego ruhamye mu kwita kuri bose, harimo n’abafite ubumuga.











Ihururiro ry’Abanyamakuru ba “ROJAPED” bandika inkuru z’abafite Ubumuga

Ihururiro ry’Abanyamakuru ba “ROJAPED” bandika inkuru z’abafite Ubumuga

Amani Ntakandi – Amahoronews.com
