Perezida Kagame yashimiye Ab-Ofisiye barangije amasomo ya Gisirikare mu Rwanda
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye ubuyobozi bwa RDF bukora ibishoboka byose ngo Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama rigire ibikoresho n’ubushobozi butuma ritanga ubumenyi buri ku rwego rw’icyitegererezo mu bijyanye no gucunga umutekano.
Ni ubutumwa yatangiye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo yari amaze gutanga impamyabushobozi kuri ba Ofisiye Bakuru 108, barimo abo mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda barangije amasomo muri iri shuri.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Mwageze hano nk’abanyamwuga bafite ubunararibonye, muhavuye mufite ubumenyi bwagutse ndetse no gufata inshingano cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko uretse guhabwa amasomo ajyanye n’igihe kandi azabafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye, babashije no kumenyana, kwiga uko barushaho kugira ubufatanye no gukorera hamwe.
Agira ati “Iyo ba Ofisiye batorejwe hamwe bahuriye mu bikorwa, ibiganiro by’Akarere, ibihe cyangwa ikibazo baba bafite imyumvire yongerera imbaraga ubufatanye. Aya masomo yateguwe mu gushimangira ubushobozi bwanyu bwo gukemura ibibazo bikomeye ndetse rimwe na rimwe ibisa n’ibidashoboka.”
Perezida Paul Kagame yashimye abasoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, yemeza ko ubumenyi bahawe bugamije kubafasha kuzuza neza inshingano ndetse ko yizeye ko bazabubyaza umusaruro. Perezida Kagame yagaragaje ko iyo abasirikare bitoreje hamwe bahuriye mu bikorwa byo gucunga umutekano haba mu Karere n’ahandi birushaho kubafasha kugera ku ntego zo kuwubungabunga.
Yasabye abasirikare kugira umuhate mu nshingano zabo kuko ari wo uzabafasha mu gufata ibyemezo nubwo baba bari gukorera ku gitutu.
Perezida Kagame yahaye ibihembo by’ishimwe abanyeshuri batatu bahize abandi mu mahugurwa yahawe ba ofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika, yamaze ibyumweru 46 atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College] riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Abahembwe barimo Umunya-Ghana, Umunya-Kenya na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda ari na we wahize abandi bose.
Abasoje amasomo ni ba Ofisiye bakuru 108, baturutse mu bihugu 20. Ni ibihugu birimo u Rwanda Bénin, Botswana, Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Guinée, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somolia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Jordanie. Ba Ofisiye bakuru barangije mu byiciro bitandukanye harimo 55 barangije icya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano (Masters of Arts in Security Studies). Ni ku nshuro ya 14 iri shuri risoje amasomo y’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye baba bararyizemo.




Raul Nshungu- Amahoronews.com
