Airtel Rwanda na ZTE bongeye guha abanyarwanda ibyishimo

0
Airt

Nk’uko Intego ya Airtel Rwanda ari ugutuma buri mu nyarwanda wese adasigara inyuma mu Itumanaho, iki kigo cy’Itumanaho cyagiranye amasezerano y’imikoranire na ZTE  bashyira ku isoko telefone igezweho nshya ya ‘ZTE Blade A36’  mu rwego rwo korohereza abanyarwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026 mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, avuga ko Ikoranabuhanga titagenewe umuntu runaka ahubwo ko ari amahirwe akwiye kugera kuri bose. ariyo mpamvu yorohereza vuri wese kubona telefoni zigezweho (smartphones) no kugera kuri serivisi z’itumanaho.

Yagize ati: “Kugera ku ikoranabuhanga ntibikwiye kuba amahirwe agenewe bamwe gusa, ahubwo bikwiye kuba amahirwe agera kuri buri wese.”

Umuntu uzajya agura iyi telefoni nshya y’ubwoko bwa ZTE Blade A36, azahabwa iminota yo guhamagara ku buntu ku miyoboro yose hiyongereyeho na 1GB ya interineti buri munsi mu gihe cy’iminsi 30.

Uruganda rwa ZTE rumaze igihe ku isoko ryo mu Rwanda kuko arirwo rwazanye telefoni yakanyujijejo ikundwa n’abatari bake iza kwitwa”Karasharamye”.

ZTE ni ikigo gikomeye ku Isi mu gukora no gucuruza telefone zigezweho n’ibikoresho by’itumanaho kuko ari icya kabiri mu Bushinwa, kikaza no ku mwanya wa kane muri Amerika nyuma ya Apple, Samsung na LG.

Raul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *