Abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barakangurirwa kugana STR na ACTR

0

Abacuruzi bose bafite igishoro kiri munsi ya 2000$ kandi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baragirirwa inama ku abadakoresha (STR) cyangwa batari muri “Association of Cross-border Traders in Rwanda” (ACTR), bari kwihombya amahirwe yihariye Leta n’abafatanyabikorwa b’iterambere babashyiriyeho.

STR (Simplified Trade Regime) ni uburyo bworoshya ubucuruzi ku bacuruzi bato, cyane cyane abambukiranya imipaka, hagamijwe koroshya ibijyanye n’amasoko, imisoro, n’inyandiko z’ubucuruzi.

Ibi bigufasha kugabanya amafaranga utanga ku mipaka, kubona inyemezabuguzi zemewe, ndetse bikongerera icyizere mu bucuruzi.

ACTR (Association of Cross-border Traders in Rwanda) ni ihuriro ry’abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka rifasha abanyamuryango kubona amahugurwa, ubuvugizi, inkunga, ndetse n’andi mahirwe ajyanye no kwagura ibikorwa n’amasoko.

Impamvu ukwiriye gukoresha STR no kwinjira muri ACTR;

Kugira uburenganzira bwo kugurisha no kugura mu buryo bwemewe, Kugabanya imisoro n’amakosa ashobora guterwa n’ubujiji ku mategeko, Kubona amahugurwa y’ubucuruzi n’imari, Guhuza n’abandi bacuruzi no kubona amasoko mashya, Kugirirwa icyizere n’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa muri rusange.

Icyo wamenya nk’umucuruzi mu gukoresha STR no kwibumbira muri ACTR ntibisaba amafaranga menshi kandi bifungura amarembo y’amahirwe atagira ingano.

Nimutazibukira aya mahirwe, abandi barayabyaza umusaruro namwe mukomeza guhangana n’ibibazo by’ubucuruzi nk’aho Leta itabashyigikiye. Nimubyaze umusaruro amahirwe mufitiye uburenganzira.

   

Amani Ntakandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *