DRC/ Rwanda: Basinye amasezerano y’ amahoro

0

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro “yanditse amateka”, game kurangiza intambara imaze imyaka igera hafi kuri 30 mu burasirazuba bwa Congo, bukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Harimo n’intambara yatangiye mu mpera y’umwaka wa 2021 hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo z’icyo gihugu.

Ayo masezerano, yayobowe n’Amerika, yashyizweho umukono ku wa gatanu i Washington hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa DRC Thérèse Kayikwamba.

Inyandiko ikubiyemo ayo masezerano ivuga ko ahita atangira kubahirizwa.

Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko “Uyu munsi, urugomo no gusenya birarangiye, n’akarere kose gatangiye icyiciro gishya cy’icyizere”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio, wahagarariye gushyira umukono kuri aya masezerano, yavuze ko uyu ari “umunsi wanditse amateka kandi w’ingenzi”, ashima “igihagararo no kugira ijambo kw’Amerika mu guhuza abantu”.

Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba bashimye uruhare rutaziguye rwa Perezida Trump mu gutuma aya masezerano agerwaho.

Ni ibiki biri muri aya masezerano?

Ni amasezerano akubiye mu ngingo nkuru icyenda ari zo:

  1. Kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’u Rwanda no kubuza imirwano;
  2. Guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa, kwamburwa intwaro, kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta habanje kugira ibisabwa;
  3. Gushyiraho uburyo buhuriweho bw’ubugenzuzi bw’umutekano hagamijwe kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa leta kuri uwo mutwe n’indi mitwe ifitanye isano na wo;
  4. Gucyura impunzi, no gusubiza mu byabo abahungiye imbere mu gihugu no korohereza imiryango itabara imbabare mu bikorwa byayo bihagarikiwe na leta ya DRC;
  5. Gushyigikira ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, harimo no kwiyemeza ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’Akanama k’Umutekano ka ONU (unarimo ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC);
  6. Gahunda y’ubuhahirane mu bukungu irimo no gukorera mu mucyo kurushaho ku bijyanye n’amabuye y’agaciro;
  7. Ishyirwaho ry’akanama k’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no gucyemura ibibazo bishobora kuvuka, kagizwe n’umuhuza w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Qatar n’Amerika;
  8. Ibiteganywa bya nyuma, birimo nko kuba aya masezerano azakomeza kugeza igihe kitazwi ndetse ko ashobora guseswa n’uruhande rumwe muri izi zombi (u Rwanda na DRC) rubanje kubimenyesha urundi mbere y’amezi atandatu;
  9. No kuba aya masezerano atangira kubahirizwa ako kanya akimara gushyiraho umukono.
  10. Impande zombi ziyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biyobowe na leta ya Qatar hamwe n'”ibikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro itari iya leta”.

    Kinshasa n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, wafashe ibice byinshi mu burasirazuba bwa DRC, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu. U Rwanda rurabihakana.

    Minisitiri Rubio yavuze ko kurangiza intambara bidasobanuye amahoro gusa no kurengera ubuzima, ko ahubwo ari no “gutuma abantu babaho, gutuma abantu ubu bagira inzozi n’icyizere cy’ubuzima bwiza kurushaho no kugira uburumbuke, amahirwe mu bukungu, no gutuma imiryango yongera guhura…”

    Ati: “Ibyo bintu biba bidashoboka iyo hari intambara n’amakimbirane”, yongeraho ati: “Haracyari byinshi byo gukora”. Yanavuze ko Amerika ishaka gukorana ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bayo.

    Minisitiri Nduhungirehe na we yavuze ko aya ari “amasezerano yanditse amateka”, avuga ko hakiri ugushidikanya kwinshi “mu karere kacu n’ahandi kuko hari amasezerano menshi yabanje ntashyirwe mu bikorwa” ndetse ko “inzira iri imbere ntizoroha”.

    Yongeyeho ati: “Ariko hamwe n’ubufasha bukomeje bwa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] n’abandi bafatanyabikorwa, twemeza ko impinduka ikomeye yagezweho.

    “U Rwanda rwiteguye gukorana na DRC mu kugera ku byo twiyemeje duhuriyeho.”

    Minisitiri Kayikwamba yavuze ko aya masezerano afunguye “icyiciro gishya, kidasaba gusa ibyo twiyemeje, ahubwo [gisaba] n’ubutwari bwo kubisohoza”.

    Ati: “Abababaye cyane [kubera intambara] kurusha abandi barimo kutureba. Biteze ko aya masezerano yubahirizwa kandi ntidushobora kubatenguha.”

    Yasubiyemo ubutumwa bw’abagore bo mu burasirazuba bw’igihugu baherutse kumugezaho, bakamusaba ko aya atagomba kuba amahoro y’abakomeye, ko ahubwo agomba kuba amahoro nyayo kandi agera kuri bose.

    Gaston Rwaka

    Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2