BasiGo yabaye sosiyete ya mbere yo gusana bateri za CATL muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

0

 

Sosiyete y’ikoranabuhanga mu ngendo z’imodoka zikoresha amashanyarazi, “BasiGo”, yemejwe n’uruganda mpuzamahanga “CATL” nk’umufatanyabikorwa wa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu gusana no gufata neza bateri zikoresha amashanyarazi, hakaba harashyizwe imbere Kenya n’u Rwanda.

“BasiGo”, sosiyete ikorera muri Kenya no mu Rwanda, yabaye iya mbere mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yahawe uburenganzira bwo gusana no gufata neza bateri zikorwa n’uruganda rukomeye ku isi rwa “Contemporary Amperex Technology Co. Limited” (CATL), ruzwi cyane mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi (EVs).

Iyi mikoranire izafasha abakozi ba “BasiGo” bo mu Rwanda na Kenya kubona amahugurwa yihariye n’ibikoresho bigezweho byo gusana no gufata neza bateri za “CATL”, zikoreshwa mu modoka zitandukanye zirimo na bisi z’iki kigo.

Uretse gusana, “BasiGo” izajya inakusanya bateri zimaze kurangiza igihe cyazo kugira ngo zongere gukoreshwa mu bindi bikorwa bifite umumaro kuri Afurika, bityo bifashe mu kurengera ibidukikije no guteza imbere uburyo burambye bwo gutwara abantu n’ibicuruzwa.

Jit Bhattacharya, Umuyobozi Mukuru wa “BasiGo”, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye ku kigo ayobora ndetse n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi bwacyo bwizewe.

Akomeza avuga ati, “Bateri ni umutima w’imodoka zikoresha amashanyarazi, kandi CATL niyo iza imbere ku isi mu ikoranabuhanga ryazo. Ubu bufatanye buzadufasha gukomeza gukurikirana imikorere yazo no gutanga serivisi zihuse kandi zizewe muri Afurika.” 

Na we yongeyeho ko kuba BasiGo ikorera muri Afurika ari byo byatumye ihabwa icyizere cyo kuba umufatanyabikorwa wa CATL.

Ku ruhande rwa CATL, Saba Azizi, Umuyobozi ushinzwe serivisi mu Burayi, mu bihugu by’Abarabu n’Afurika, yavuze ko iyi mikoranire izafasha gusunika imbere isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane.

Ati, “Ubu bufatanye buzagabanya ibiciro n’igihe byatwaraga mu gusana no gusimbuza bateri zangiritse, bitume imodoka zishobora gukomeza gukora nta nkomyi. Bizatuma kandi Afurika ibona serivisi z’imbere mu gihugu aho gutegereza izituruka kure.” 

Iyi ntambwe ije mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi muri Afurika ririmo kwaguka cyane, by’umwihariko mu rwego rwo gutwara abagenzi. Kuba BasiGo yaherewe uburenganzira bwa mbere bwo gusana no gukusanya bateri za CATL bizayifasha kongera serivisi zayo mu Rwanda, muri Kenya no ku rwego rw’akarere.

Amani  Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2