Rubavu–Goma: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barishimira ko ubu bakora mu mutekano usesuye

0

 

Nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane, ubujura n’ihohoterwa ryakorerwaga abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Rubavu (u Rwanda) na Goma (DRC), ubu barishimira ko byabaye amateka.

Isoko ry’Abacuruzi bambukiranya umupaka wa Rubavu

Ngo ni aho abahohoteraga batakiri mu mugi wa Goma cyane igihe uyu mugi ufatiwe n’inyeshyamba za AFC/M23, zagaruye ituze n’umutekano muri ako gace. Abacuruzi bavuga ko ubu baruhutse, bakora mu mahoro kandi ubucuruzi bwabo butangiye kuzahuka.

Mbere ngo benshi muri bo bafungwaga mu buryo budasobanutse, nta cyaha kigaragara bakoze, bakamburwa amafaranga n’ibicuruzwa, abandi ndetse bagafatwa ku ngufu kandi ntibagira uwo baregera.

Mapendo Zawadi, umucuruzi wo muri Goma, yagerageje kugereranya ibyo bihe byombi. Ati, “ibintu byarahindutse cyane kuva M23 yafata Goma. Abajura barafashwe barafungwa, ducuruza tudafite ubwoba.”

Impinduka nini ariko abacuruzi bavuga ko zabafashije ni ukongera amasaha y’ifungurwa ry’umupaka  wa Rubavu – Goma kugeza saa yine z’ijoro (22:00).

Ibi byahaye abacuruzi amahirwe yo kwakira abakiriya benshi, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, igihe isoko riba rikora cyane abantu bacuruza ku batashye mu rugo biriwe mu kazi. Ibi ngo byongereye ingano y’inyungu nk’uko bamwe muri bo babivuga.

Abagore b’abacuruzi bambukiranya umupaka mw’isoko  I Rubavu basuwe n’Abayobozi babo 

Umwe muri abo bacuruzi, ati, umupaka wafunguraga saa moya ugafunga saa kumi. Ugasanga umuntu arunguka hagati y’amafaranga  ibihumbi bitandatu na birindwi (6000 RWF na 7000 RWF).

Ubu inyungu zabo zariyongereye zijya hejuru  y’ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF) kuzamura bitewe n’ubucuruzi umuntu akora ku munsi. Ngo uretse kandi abatuye muri Rubavu cyangwa Goma, abaturuka kure ya Rubavu cyangwa Goma bashobora kugera ku isoko, gucuruza no gusubira iwabo batabangamiwe n’amasaha.

Minsiteri y’ubucuruzi (MINICOM) ivuga ko ubu  urujya n’uruza rwiyongereye rukagera ku bihumbi 50,000 buri munsi.

Katembo Ndalieni Julien, Umuyobozi w’umujyi wa Goma, yabwiye Amahoronews.com ko intego yabo ari ugukiza abaturage bari barazengerejwe n’ihohoterwa n’ubujura. Ati, “Ubu nta mukozi usaba imisoro y’inyongera cyangwa ngo afatire ibicuruzwa by’abandi.”

Katembo Ndalieni Julien, Umuyobozi w’umujyi wa Goma

Yongeraho ko banahagaritse bamwe mu bari bahagarariye abacuruzi bambukiranya umupaka kubera imisoro itemewe bakaga, kandi bateganya inama yihutirwa yo gukemura ibibazo bihari hagati y’impande zombi (ku bihugu byombi).

Kwaguka kw’amasoko

Nyiramana Vestine, umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, yemeza ko ubucuruzi bwongeye kuzahuka. Ati, “Mbere twemererwaga kujya mu isoko rimwe gusa i Gahembe. Ariko ubu ducururiza mu masoko yose ntawe udutoteza.”

Kanyamahoro Fidèle, Perezida w’ihuriro ry’abacuruzi bambukiranya imipaka mu Rwanda (ACTR), avuga ko abagore bahuraga n’ibibazo byo kutamenya uburenganzira bwabo, kutagira umenya amarira yabo, kubura ubavugira iyo babaga  bahungabanijwe n’inzego z’umutekano zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kanyamahoro Fidèle, Perezida w’abacuruzi bambukiranya imipaka mu Rwanda (ACTR)

Avuga ko kuva M23 yafata ubuyobozi muri Goma, ibintu byahindutse: amasaha yarongerewe, imisoro itangwa irasobanutse, ndetse no guhohoterwa byaragabanutse nta we ukigenda yikandagira.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare irerekana ko u Rwanda rufitanye umubano ukomeye n’isoko ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022, 38.05% by’ibyoherezwa hanze byose by’u Rwanda byerekezwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihembwe cya mbere cya 2025, RDC yakiriye 93.91% by’ibicuruzwa byo mu cyiciro cya re-exports (ibicuruzwa byinjijwe mu Rwanda hanyuma bigasubizwa hanze). Mu kwezi kwa Mata 2025, ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda byoherejwe muri RDC byazamutseho 42%, bigera kuri miliyoni 2 z’amadolari  zivuye kuri miliyoni $14.89 mu mwaka wa 2024.

Umupaka wa Rubavu – Goma uri mu mipaka ikomeye ku isi mu bijyanye n’urujya n’uruza.

Mbere ya COVID-19, wahuzaga abantu 40,000 – 50,000 ku munsi. Umunsi umwe, umupaka wakiriye abantu basaga 98,000, bituma ugereranywa n’umupaka wa USA na Mexico mu buryo bw’ubucucike. Muri iyo mibare, 83% by’abambuka ni abagore n’abakobwa, benshi bafite ubushobozi buke bwo gukora ubucuruzi.

Isoko ry’abacuruzi bambukiranya umupaka I Rubavu

Ku bijyanye n’uruhare ubwo bucuruzi bugira mu mibereho, imibare igaragaza ko 65% by’abacuruzi bavuga ko ubwo bucuruzi ari bwo butunga umuryango wabo, naho 50% bakavuga ko amafaranga ava muri ubwo bucuruzi ari hagati ya 50% na 100% y’ingengo y’imari y’ingo zabo.

Ibicuruzwa biva mu Rwanda bigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo birimo imboga, imbuto, ibinyampeke, ibikomoka ku matungo n’ibikorerwa mu nganda; na ho ibiva muri RDC bigana mu Rwanda ahanini ni ibicuruzwa byakozwe mu nganda n’amatungo cyangwa ibikomoka ku matungo.

Isoko rya Alaline I Goma

Isoko rya Kituku I Goma

Isoko rya Kituku I Goma

Isoko rya Virunga I Goma

Isoko ryo ku gahembe I Goma

 

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *