Bugesera: “RTB” isaba itangazamakuru gufasha mu guhindura imyumvire ku mashuri y’ubumenyingiro
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri y’Ubumenyingiro (RTB) kirahamagarira Itangazamakuru gukomeza kuba umuyoboro ukomeye mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hagamijwe gutegura urubyiruko rwiteguye guhangana n’isoko ry’umurimo rihinduka buri munsi.

Mu mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Program afashwa na FOJO Media Institute, yahuguye Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda iminsi itatu, “RTB” yasaba gukomeza gusobanurira abaturage ibyiza n’akamaro k’amashuri y’ubumenyingiro n’imyuga (EFTP), nk’inzira yo guhangana n’ubushomeri no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Rehema Mukankubito, ushinzwe igenamigambi n’imicungire y’imishinga muri RTB, yavuze ko itangazamakuru rifite ubushobozi bwo gusobanura no gusakaza amakuru y’ingenzi ku nyungu z’amashuri y’ubumenyingiro, bityo rigafasha mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Rehema Mukankubito, ushinzwe igenamigambi n’imicungire y’imishinga muri “RTB” ahugura Abanyamakuru
Yakomeje agira ati, “Ibitangazamakuru bifite ubushobozi bwo gushyigikira impinduka zifuzwa binyuze mu gusubiramo no gushimangira ubutumwa bwa politiki z’igihugu ku mashuri y’ubumenyingiro, bikarushaho kwemeza ko ari inzira ikwiye yo guteza imbere imibereho myiza”.
Yagaragaje ko, nubwo hagaragara intambwe imaze guterwa mu guhindura uko abantu babona aya mashuri, hakiri imbogamizi zirimo imyumvire itari myiza kuri bamwe, bityo hakenewe ubufatanye bwose bushoboka kugira ngo iyo myumvire ihinduke burundu.
Na we Gervais Twizerimana, ushinzwe integanyanyigisho muri RTB, yavuze ko guhindura imyumvire y’urubyiruko ku mashuri y’ubumenyingiro bizongera amahirwe yo kubona akazi no guhanga udushya.
Ati, “Iyo urubyiruko rwumva akamaro k’amashuri y’ubumenyingiro rukayitabira, bituma rwitegura neza guhangana n’akazi, kandi rugatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu”.
RTB ivuga ko politiki zayo zigamije kuzamura ireme ry’ubumenyingiro zishingiye ku buryo butandukanye bwo kwiga, burimo amasomo yemewe n’ataremewe (informel), amasomo atangirwa ku kazi ndetse no mu bigo by’imyuga.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyamwuga ry’imirimo ikorwa n’abanyabukorikori n’abatekinisiye, RTB irateganya kubaka ibigo 30 by’ubumenyingiro by’icyitegererezo, buri karere kakagira icya cyo, hagamijwe kongera ubuziranenge bw’abakozi no kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.
Ireme ry’Uburezi ni urugendo rurerure, ntirivaho mu ijoro rimwe
Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), avuga ko kugera ku Ireme ry’Uburezi mu Rwanda ari urugendo rurerure rusaba gahunda ihamye n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze / DDG-REB
yabwiye abanyamakuru ko Ireme ry’Uburezi ritangiritse nk’uko rimwe na rimwe bivugwa, ahubwo ko rigizwe n’inkingi enye z’ingenzi: umwana, umwarimu, ibyo yigishwa, ndetse n’aho yigira, izo nkingi zose zifatanyije kandi zishyirwa mu gaciro kamwe, Ireme ry’Uburezi rigerwaho.
Akomeza avuga ko urugendo rwo kugera ku Ireme ry’Uburezi rugenda rugorwa n’ibibazo bitandukanye, ariko icy’ingenzi ari ukumenya aho uganisha n’uko wabishakira ibisubizo, avuga ko gahunda nyinshi ziriho zigamije gukorana n’imiryango kugira ngo umwana aze yiteguye kwiga neza.
Yakomeje asobanura ko “REB” ikora igikorwa cyo guteza imbere Ireme ry’Uburezi ishingiye ku bushobozi buhari, bityo ibikorwa byose bigakorwa buhoro buhoro ariko bigakomeza kugera ku ntego z’igihe kirekire.
Ashimangira avuga ati, “Ireme ry’Uburezi ni urugendo, ntirivaho mu ijoro rimwe, ariko turi ku murongo uhamye kandi tuzi intego yacu”.
Impinduka mu mashuri zigamije kuzamura ireme ry’uburezi
Minisiteri y’Uburezi yashyizeho impinduka mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo abanyeshuri bigire neza, bagire amahitamo menshi y’amasomo, kandi bagabanye icyuho mu myigire.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri baziga mu masaha abiri y’ishuri (double shifts) bazabona ibitabo byabo by’ibanze mbere y’impinduka, umubare w’abanyeshuri mu ishuri uzaba 45 – 50, kandi buri shuri rizagira abarimu babiri ku ishuri rimwe, umwe mu gitondo undi ku gicamunsi.
Ku rwego rw’ayisumbuye, uburyo bw’amasomo akomatanyijwe burasimburwa n’inzira nshya zo kwiga (learning pathways) zihuza ubushobozi n’intego z’abanyeshuri. Amasomo y’ingenzi nka ICT, Entrepreneurship, General Studies, na Physical Education & Sport azaba ari ngombwa kuri bose. Guhitamo inzira aho guhitamo amasomo akomatanyijwe bituma abanyeshuri bagira ubumenyi bwagutse kandi bikongera amahirwe yabo y’akazi.
Impinduka zose zigamije gukomeza kongera ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri gutegura neza ejo hazaza habo.


Amani Ntakandi – Amahoronews.com
