Makolo yanenze Human Rights Watch ayishinja kubogama ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC

0
488947982_1108659811297544_2542994612986017733_n

 

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze raporo iherutse gusohorwa n’Umuryango Human Rights Watch, avuga ko irimo amakuru atuzuye kandi agaragaza kubogama ku bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo.

Ku wa 10 Kamena 2026, Human Rights Watch yashyize ahagaragara raporo ivuga ku byaha byakorewe abasivile mu Burasirazuba bwa RDC, birimo ubwicanyi, ifungwa ridakurikije amategeko ndetse n’ibikorwa byo gushora abaturage mu mitwe yitwaje intwaro ku gahato.

Iyi raporo yashyize mu majwi cyane Ingabo z’u Rwanda (RDF), izihuza n’ihuriro rya AFC/M23 ku buryo, nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga, byatanga ishusho y’uko ari umutwe umwe cyangwa ukorera hamwe. U Rwanda ruvuga ko ibyo birego bidashingiye ku bimenyetso bifatika kandi ko raporo itatanze gihamya zihagije zishyigikira imyanzuro yayo.

Mu butumwa yatangaje ku wa Kane, Yolande Makolo yavuze ko uburyo Human Rights Watch ikora iperereza ku bibazo bireba u Rwanda bumaze imyaka myinshi bunengwa kubera kutagaragaza neza inkomoko y’amakuru, kutagera aho ibyabaye byabereye no gutangaza imyanzuro idashyigikiwe n’ibimenyetso bihamye.

Yagize ati, “Birakwiye gusobanuka neza ko RDF atari AFC/M23. Iperereza nyaryo risaba kutabogama, kugera aho ibintu byabereye, gukusanya ibimenyetso bifatika no kwirinda gufata imyanzuro mbere y’uko ukuri kugaragazwa.”

Makolo yanagaragaje ko Human Rights Watch ititaye bihagije ku ruhare rw’indi mitwe n’ingabo zikorera mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo umutwe wa FDLR, imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, avuga ko na zo zikwiye gukorwaho iperereza mu buryo bungana.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, hagaragajwe ko nta mukozi wa Human Rights Watch wageze aho ibivugwa muri raporo byabereye, ndetse ko nta bikorwa by’iperereza birimo gusura ahabereye ibyaha, gutahura imva cyangwa gukora ibizamini bya gihanga byakozwe kugira ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.

Iryo tangazo rivuga ko nubwo Human Rights Watch yemera ko hari ubufatanye hagati y’Ingabo za RDC n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, iyo raporo itabishyira ku rwego rumwe n’ibirego ishinja u Rwanda na M23.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi bigaragaza ubusumbane mu buryo raporo yanditswemo, bikaba bishobora gutuma abantu bayifata nk’ikorwa rifite aho ribogamiye aho kuba inyandiko ishingiye ku bushakashatsi bwigenga.

Makolo yashimangiye ko igisubizo kirambye ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC kitazava mu birego cyangwa ibihano, ahubwo ko gikwiye gushingira ku biganiro bya dipolomasi, kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Ku ruhande rwa Human Rights Watch, uwo muryango uvuga ko raporo zawo zishingira ku buhamya bw’abaturage, inyandiko zitandukanye n’ubundi buryo bwo gukusanya amakuru, nubwo hari abawunenga ko hari aho utagera kubera imiterere y’umutekano muke mu duce ukoramo ubushakashatsi.

Iyi mpaka hagati y’u Rwanda na Human Rights Watch yongeye kugaragaza uburyo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje gutera kutumvikana hagati y’impande zitandukanye, buri ruhande rushinja urundi kudatanga ishusho yuzuye y’ukuri ku bibera muri ako karere.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *