Croix-Rouge Rwanda yiyemeje gutera ibiti miliyoni buri mwaka
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi bw’Ibanze, Umuryango utabara imbabare mu Rwanda (Croix-Rouge Rwanda) watangaje gahunda yo gutera nibura ibiti miliyoni mu gihugu hose, nk’uburyo bwo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, (Croix-Rouge Rwanda) “CRR”, watangaje ko wiyemeje gutera ibiti bisaga miliyoni mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije. Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi bw’Ibanze.
Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru no gutsura umubano muri Croix-Rouge Rwanda, yavuze ko ubutabazi bw’ibanze bufitanye isano ikomeye n’imihindagurikire y’ikirere, kuko iyo habaye ibiza bisenya amazu cyangwa bimura abaturage, usanga ari ngombwa gutabara abarokotse.

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru no gutsura umubano muri Croix-Rouge Rwanda
Ati, “Aho kugira ngo dutegereze ibiza bigere ku baturage tugomba kububakira bushya, twahisemo gukumira ikibazo hakiri kare, dutera ibiti byinshi bishoboka nk’uburyo bwo kurengera ibidukikije.”
Ku ruhande rwe, Rubuga Alexia, Umuyobozi ushinzwe urubyiruko rwa (Croix-Rouge mu Rwanda) no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko nubwo urugendo rwo gutabara rutagira imbogamizi, urubyiruko rukomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubutabazi.
Yavuze ati, “Urubyiruko rugaragaza ubwitange n’imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi, nicyo gituma dushyira imbaraga mu kubashakira ibikorwa bibahuza no kubaha ibigo by’urubyiruko n’udusozi ndatwa bifite ibikoresho n’ikoranabuhanga,”
Yavuze kandi ko ibi bikorwa biri gukorwa mu turere turimo Ngoma, Gisagara na Huye, aho hashyizwe ibigo by’urubyiruko (Youth Centers) bifite mudasobwa, bigamije kubafasha kubona ibyo bakora no kurushaho kwitabira ibikorwa by’ubutabazi.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko rwa (Croix-Rouge mu Rwanda) no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba
(Croix-Rouge Rwanda) kandi ikomeje guhugura abaturage ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze, ku buryo mu Mirenge yose 416 no mu mashuri cyane cyane abanza, hari abakorerabushake bateguwe bashobora gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe cyose bibaye ngombwa.
Mu rwego rwo kwigira, uyu muryango ufite ibikorwa by’ubucuruzi nko gucunga hoteli, ibigo by’urubyiruko no korora amatungo, byose bigamije gukusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye, kubakira amazu no gutanga ubufasha butandukanye.
Uyu muryango wagaragaje ko mu cyerekezo cyawo cy’imyaka ine (2022–2026) wihaye intego yo gutera nibura ibiti miliyoni, aho muri gahunda y’uyu mwaka wonyine uteganya gutera ingemwe ibihumbi 400 mu turere 30 tw’igihugu.









Amani Ntakandi – Amahoronews.com
