Dosiye ya Ingabire Victoire yongeye kuzamura ubushyamirane mu mubano w’U Rwanda n’ Ubumwe bw’Uburayi

0

 

Umwanzuro uherutse gufatwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ku wa 11 Nzeri 2025 w’ifungwa rya Ingabire Victoire wongeye guteza impaka zikomeye, aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yawamaganye ivuga ko ari ukwivanga mu miyoborere y’igihugu kigenga.

Umwotsi hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Ibi byagaruye ku meza amateka y’umubano w’u Rwanda na EU, ndetse binibutsa inzira ndende yanyuzemo dosiye ya Ingabire Victoire kuva agarutse mu Rwanda mu 2010.

Urugendo rw’amateka y’amakimbirane ya politiki na Ingabire Victoire, umwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda batavugarumwe n’ubutegetsi, yagarutse mu Rwanda mu 2010 avuye mu Pays-Bas, afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida. Kuva icyo gihe, dosiye ye yagiye ivugwaho byinshi, yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu 2012, Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo gufatanya n’imitwe y’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu, rumukatira igifungo cy’imyaka 8. Nyuma, Urukiko rw’Ikirenga rwamukomereje igihano kigeze ku myaka 15.

Mu 2018, Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yamugiriye imbabazi hamwe n’abandi bantu barenga 2,000, asohoka muri gereza. Gusa kuva ubwo yakunze kugaragara mu butabera ashinjwa ibindi byaha, ndetse kugeza ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda, umubano wuzuyemo ubufatanye n’amakimbirane

Ubumwe bw’Uburayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu iterambere n’ubufatanye mu by’ubukungu n’imiyoborere. EU yagiye itera inkunga imishinga y’amajyambere, ishyigikira gahunda za Leta z’u Rwanda mu burezi, ubuzima n’ibikorwa remezo.

Nyamara, umubano w’u Rwanda na EU nturahwema kugongana iyo bigeze ku bijyanye n’imiyoborere ya politiki n’uburenganzira bwa muntu. Mu 2016, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe umwanzuro unenga uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda, ibintu byakiriwe nabi na Leta y’u Rwanda ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko yayo.

Ingabire Victoire

Umwanzuro wa 2025 niwo wongeye kuzamura izi mpaka, aho Inteko y’u Rwanda yawamaganye yivuye inyuma, ivuga ko ari ukwivanga mu miyoborere y’igihugu kigenga kandi binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.

Impaka z’amahame, ubwigenge bw’ubucamanza n’uburenganzira bwa muntu

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko gucira imanza abantu no kubakurikirana ari inshingano z’ubucamanza bwigenga, butagomba kwivangwamo n’izindi nzego z’amahanga. Yamaganye ko EU ishingira imyanzuro yayo ku makuru abogamye, ivuga ko akenshi atangwa n’abanyapolitiki bafite inyungu zo gusebya u Rwanda.

Ku ruhande rwa EU, kenshi usanga ikorana n’imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ishinja u Rwanda kubangamira ubwisanzure bwa politiki. Ibi bituma EU ikunze gusaba impinduka mu miyoborere, ariko u Rwanda rwo rukavuga ko ibyo ari ukwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.

Ingaruka z’iyi myanzuro ku mubano wa EU n’u Rwanda

Uyu mwanzuro mushya ushobora gukomeza gukaza umwuka mubi mu mubano wa EU n’u Rwanda, igihe udafatwemo ingamba zo kuwusobanurira impande zombi. U Rwanda rushobora gukomeza gukaza ijwi rwarwo mu kwanga kwivangirwa, mu gihe EU ishobora kugabanya inkunga cyangwa gushyiraho amabwiriza mashya mu bufatanye.

Abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku bufatanye mu by’umutekano, cyane cyane mu bikorwa u Rwanda rukorera muri Mozambike na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) aho EU iherutse kugaragaza ko ishyigikiye ibikorwa byo kugarura umutekano ariko isaba ko bikorwa hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Icyo bizasaba kugira ngo umubano utazahazaharira

Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ibiganiro byimbitse hagati ya EU n’u Rwanda, bigamije gusobanurana aho impande zombi zihagaze ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’ubucamanza. Kandi ngo hagomba kubaho uburyo bwizerwa bwo gutanga amakuru yizewe, ntihagendere ku makuru atariyo cyangwa avugwaho kutabera.

Kugeza ubu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko izohereza umwanzuro wayo kuri Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Inama y’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego bireba, mu rwego rwo gusaba ko ubufatanye bushingira ku mahame y’ubwubahane no kutivanga mu miyoborere y’ibihugu bigenga.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *