Nta kipe izongera guhabwa amafaranga igiye kuba Ingwizamurongo
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje ko hafashwe ingamba ko nta kipe y’igihugu izongera gusohoka igiye kuba “ingwizamurongo” ahubwo bizajya birorera gusohoka babyihorere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023.
Yavuze ko byagaragaye ko hari amakipe asohoka agatangwaho amafaranga menshi ariko ntagire umusaruro atanga kuko ikipe isohotse nibura itangwaho asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Agira ati “Uyu munsi ntabwo ikipe y’u Rwanda isohoka byo gusohoka gusa, niba tutariteguye tukaba tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasobanuye ko u Rwanda rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 mu 2024 kubera ko rutari rwiteguye neza, bakanga guhombya amafaranga y’igihugu kuko ikipe yashoboraga kuba ingwizamurongo.
Minisitiri wa Siporo kandi yasubije abadepite ko mu rwego rwo gutanga ibyishimo binyuze muri siporo ubu hafashwe umurongo wo gutangira gushora mu bato ariyo mpamvu imikino y’abanyeshuri yatangiye gushyirwamo amafaranga na Leta.
Agira ati” Ubu hari abana b’abanyarwanda 5 baba hanze twahamagaye kuko tuziko bazaza gutanga umusaruro … ubu twatangije Sport scolaire ifite budget ya Leta, ubu twatangije Universities league bagomba gutangiza ariko Leta igashaka amafaranga ayifasha”
Mu bibazo byagaragaye harimo imikoreshereze ya 9.704.799.726 Frw yo gutegura imikino inyuranye yohererejwe za federasiyo ariko ntakorerwe igenzura, 129.981.395 Frw Minisiteri yohereje ariko ntatangirwe raporo igaragaza ikoreshwa ryayo, na 676.305.054 Frw yatanzwe ariko hakaba nta nyandiko zuzuye ziyasobanura.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com
