Imyiteguro y’Iserukiramuco n’Imurikagurisha “Kivu Beach Expo & Festival – Rutsiro Edition” ikomeje kwihuta, ndetse abashoramari n’abaturage bo muri Boneza batangaza ko biteze ko kizateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco muri aka karere.

Kompanyi Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro irimo gutegura iri serukiramuco rizabera mu Murenge wa Boneza, ahazwi kuba kamwe mu duce turimo amahirwe menshi mu bukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze, abategura igikorwa bari gusura abafatanyabikorwa batandukanye.

Abashoramari bo muri Boneza bishimiye igikorwa

Bamwe mu bafite ibikorwa by’ubukerarugendo muri Boneza barimo Hon. Odette Nyiramirimo, ufite Rushel Kivu Beach Hotel, na nyiri KaySun Hotel bakorera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, bavuga ko iki gikorwa bazakiranye ubwuzu kuko kizazamura umubare w’abakerarugendo basura aka gace.

Abaturage bo mu Kirwa cya Bugarura na bo bavuga ko ibikorwa by’ubukerarugendo bituma ikirwa cyabo kimenyekana, kandi ko gusanga ibikorwa nk’ibi bibegereye bibongerera icyizere mu iterambere.

Akarere ka Rutsiro: “Ni amahirwe yo kwerekana ibyo dufite”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, avuga ko iri serukiramuco rizafasha Akarere kumenyekana no kugaragaza amahirwe y’ubukerarugendo ahari.

Ati, “Tuzerekana Prike, ikiyaga cya Kivu gikikijwe n’amahoteri, n’uburyo bwiza bwo kwigisha abantu koga. Tuzerekana kandi uburyo abakerarugendo bashobora gutembera ibyiza nyaburanga birimo inyambo n’ibindi byinshi.”

Akomeza asobanura ko abashoramari bazabona ko gushora imari muri Rutsiro nta gihombo biteze, kuko ari Akarere gafite amahirwe menshi mu bukerarugendo.

Yongeraho ko bazakoresha umwanya w’iri serukiramuco mu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane kurinda ikiyaga cya Kivu, kutubaka mu nkombe zacyo no gutera ibiti bifata ubutaka.

Ati, “Turashishikariza abashoramari gutera ibiti no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Birinda isuri kandi bitanga umwuka mwiza mu baturage.”

Imikino n’ibikorwa bitandukanye biteganyijwe

Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye, avuga ko iyi Kivu Beach Expo izaba ifite udushya twinshi tugamije gutuma abakerarugendo n’abaturage bagira ubundi buryo bwo kwishimira ubukerarugendo.

Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye, iburyo

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe:

Hiking ya 20 km izatangiriza Expo, isorezwe kuri Palega Beach Inn, Badminton izakinirwa kuri KaySun Hotel, Amarushanwa yo gutwara amato, Volleyball Beach izabera kuri Rushel Kivu Beach Resort, Koga mu kiyaga, Gusura Inyambo zoga mu Kivu, Gusura ikirwa cya Napoleon, Ubukerarugendo bushingiye ku Kawa muri Boneza Coffee

Boneza igiye kuzamuka mu rwego rw’ubukerarugendo

Umuyobozi w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko iki gikorwa kizazamura Boneza ku rundi rwego, kuko ifite ibyiza byinshi birimo:

Ikiyaga cya Kivu n’ibirwa birimo ibito n’ibinini, Inyambo zoga mu Kivu, zifite umwihariko wazo, Inyoni n’amoko y’ibiti byinshi, Amahoteri agezweho yubatswe ku nkengero z’ikiyaga

Ibirori binini biteganyijwe mu Kivu Beach Expo 2025

Ibirori biteganyijwe ku matariki 09–15 Ukuboza 2025, bikazabera ku busitani bwa Palega Beach Inn, imbere y’ikirwa cya Bugarura gituwemo n’abarenga 2,000.

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Rutsiro:

Hazaba “Boat Party” mu kiyaga cya Kivu

Iri birori rizabera mu mazi ku matariki 13–14 Ukuboza 2025, rizasusurutswa n’abahanzi n’abadije bakunzwe, mu gihe abitabira bazaba bari mu bwato banywa banarya bari mu kiyaga hagati.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *