Minisiteri y’ubuzima irasaba abantu kwitwara nk mu gihe cya COVID19
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irasaba abanyarwanda ko muri iki gihe hari kugaraga igisa n’icyorezo cy’ibicurane bakwiye kongera gufata ingamba nk’izari zafashwe mu gihe twari duhanganye n’icyorezo cya COVID19.
Ibi bije nyuma y’aho muri iki gihe cy’imvura hadutse ibicurane bifata abantu b’ingeri zose.ni muri uro rwego Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko atari bishya no mu myaka yagiye itambuka ibi bicurane byagiye bigaraga cyane guhera mu mezi ya Nzeli kugeza muri werurwe bitewe n’uko imvura iba yiyongera.
Minisiti w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana agira ati“Ni ibihe bibiri bigaragara cyane ko indwara z’ubuhumekero nazo zihita zijyana nabyo kuko ibicurane n’ubundi bica mu myanya y’ubuhumekero yo hejuru mu mazuru cyane.”
Akomeza avuga ibi biterwa na Virusi yitwa Influenza ndetse ko basanzwe bayizi kandi ko iyaje muri iyi minsi atari nshya ari isanzwe rero ko abantu badakwiye gukuka umutima.
Yasobanuye ko impamvu abantu bashobora kurwara ibicurane bigatinda gukira bikazamo n’umuriro ariko uko virusi ishobora kuziramo na ‘bactéries’, bigatuma umuriro uzamuka, abantu bagatangira gukorora.
Ati “Ubutumwa twaha abantu, icya mbere ni ukudakuka umutima ko hari ikindi cyorezo. Ntacyo… Ni igihe cy’ibicurane biziramo n’iyo ‘bactéries’. Iyo utinze kwivuza birumvikana ufite umuriro wa 40 ukaguma mu rugo waremba ndetse ushobora no kuhasiga ubuzima.”
Minisitiri Sabin Nsanzimana yashishikarije abantu kudasuzugura ibicurane ndetse abantu bakirinda kwanduzanya kuko urwaye ibicurane ashobora kwanduza abantu bafite ubudahangarwa buke.
Ati “Ni ukugaruka kuri wa muco wa cya gihe cya COVID, aho abantu twakarabaga intoki, iyo ukarabye intoki wari ufite virusi ku ntoki, uriya usuhuje ntabwo uri buzimuhe. N’agapfukamunwa wakambara igihe urwaye giripe kugira ngo utanduza abantu.”
Dr Sabin Nsanzimana akndi yasabye ababyeyi ko bareka abana barwaye bakabanza bagakira mbere yo gusubira ku ishuri.
Ati “Turasaba abafite abana barwaye ibicurane ko bareka bagakira mbere yo kubohereza ku ishuri kuko iyo agiye ku ishuri akongeza abandi benshi muri ibi bihe bikaba byavamo abaremba. Mu bitaro turabona ko hiyongereyo 20% by’abajyaga mu bitaro ndetse turateganya ko muri uku kwezi kwa 12 bishobora kuzamuka kurushaho.
Minisiteri y’ubuzima kandi iravuga ko abagana kwa muganga bamaze kwiyongera ho 20% kandi ko bishoboka ko mu kwezi kwa 12 imibare yazamuka kurushaho.
ibimenyetso bigaragaza uwafashwe n’Iyi virusi ya “Influenza” urangwa no kugira ibimenyetso birimo umuriro,Kubabara mu gituza no gukorora.
