Rutanga wakiniye Rayon sport na APR FC yasezeye kuri Ruhago

0

Umukinnyi wari usanzwe ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,Rutanga Eric, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga,akaba yari afite imyaka 34 y’amavuko

Mu butumwa burebure yavuze ko uyu mukino wamuhaye ubuzima ndetse ashimira n’abamufashije muri urwo rugendo.

Agira ati”Warakoze umupira w’amaguru.Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze ,unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.”

“Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye. Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”

Umupira ntiwari umukino gusa, wari umuryango n’ubuzima bwanjye. Buri myitozo, buri mukino n’ibitambo byose byangize uwo ndi uyu munsi. Mu gihe mfashe indi ntambwe, mbikora nshimira kandi nubaha uru rugendo. Si ugusezera, ni ugushimira — ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.”

Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nkuwabigize umwuga naha rurangiriye.Thank you footbal.”

Rutanga w’imyaka 34 yazamukiye mu ikipe ya APR FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports, Gorilla na Police FC, aribukwa kandi nk’umwe mu bari bagize ikipe ya Rayon Sport yabashije kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup ibintu birakorwa n’indi kipe mu rw’Imisozi 1000.

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *