Team Rwanda yatangaje abakinnyi bazakina Tour du Rwanda

0

 

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yatangaje abakinnyi batanu bazakina irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2026, rizatangira ku wa 22 Gashyantare 2026.

Ni Abaknnyi bazaba bayobowe na Byukusenge Patrick akaba ari nawe ufite ubunararibonye kurusha abandi kuko amaze kwitabira iri rushanwa imyaka 13.

Team Rwanda ni imwe mu makipe atatu azahagararira u Rwanda muri iri siganwa rizakinwa n’amakipe 18.

Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe itozwa na Félix Sempoma yashyize hanze abakinnyi batanu bazakina iri rushanwa bayobowe na Byukusenge Patrick uzarikina ku nshuro ya 14.

Abandi ni Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Nkundabera Eric na Ufitimana Shadrack uzaba ari inshuro ya mbere nyuma kuzamurwa avuye mu ngimbi.

Kuva mu 2019, Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1, nta Munyarwanda urayegukana ndetse Mugisha Moïse ni we mukinnyi rukumbi wo mu rw’imisozi 1000 wegukanye ‘étape’, aho yabikoze mu 2022.

Iri rushanwa ubwo riheruka mu 2025 ryegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey .

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2