Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Tanzania

0
pk

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026.

Muri uru ruzinduko, Umukuru w’Igihugu azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, biganisha ku kwagura umubano usazweho hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Mutarama 2024, ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata. Aya masezerano yakurikiwe n’ayasinywe muri Nyakanga 2025, agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Perezida Paul Kagame, yaherukaga muri iki gihugu mu 2024 ubwo yari  Inama ya 24 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). gusa mbere yaho muri Mata 2023 yari yahagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.

Raul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *